Papa Francis wakekwagaho Coronavirus ntayo bamusanzemo

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis nta Coronavirus bamusanzemo.

Papa Francis w’imyaka 83 y’amavuko, yahagaritse kujya mu mwiherero ujyanye n’iki gihe cy’Igisibo, bwa mbere kuva yaba Papa, kubera kurwara ibicurane, ibyo benshi bari buririyeho bavuga ko wasanga ari Coronavirus ihangayikishije isi muri iki gihe arwaye dore ko mu Butaliyani ubu batorohewe na yo.

Uyu mushumba wa Kiliziya ku Isi mu Cyumweru gishize yanahagaritse byinshi mu bikorwa yari kwakiramo abantu.

U Butaliyani ni cyo gihugu cyibasiwe cyane na Coronavirus i Burayi, abarenga 2,000 bakaba barayanduye naho abandi 52 irabica.

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo