Pakistan: Uwafashe umugore ku ngufu azajya ahanishwa ’gushahurwa’

Perezida wa Pakistan. Arif Alvi yemeje itegeko rishya rigamije kurwanya ifatwa ku ngufu ry’abagore, aho uzajya ahamwa n’iki cyaha azajya ahanishwa gushahurwa hakoreshejwe imiti.

Ibi ariko na none nkuko ibitangazamakuru byo muri Pakistan byabigarutseho, ngo bigamije kwihutisha imanza no gufata ingamba nshyashya mu guhangana no gufata ku ngufu abagore.

Iri tegeko rivuga ko amazina y’abahamwe no gufata ku ngufu abagore azajya yandikwa mu gitabo ariko hahishwe gusa ay’abafashwe ku ngufu.

Iri tegeko ryemejwe nyuma y’aho umugore umwe muri Nzeri 2020 yafashwe ku ngufu n’abantu benshi bamusambanyirije hafi y’umuhanda ujya mu Mujyi wa Lahore abana be bareba.

Ibi byatumye mu gihugu cyose haduka imyigaragambyo ikomeye yo kurwanya iri hohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore.

Iri tegeko ariko risigaje kugezwa imbere y’abasenateri kugira ngo ryemezwe burundu.

No mu Rwanda byifuzwa ko ibihano by’abasambanya abagore bikazwa

Kimwe n’ahandi henshi mu Isi, ikibazo cy’isambanywa ry’abagore kirahangayikishije.

Mu kwezi gushize ubwo Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yagezaga ku Nteko Rusange Raporo ku gikorwa cyo gusesengura icyaha cyo gusambanya abana n’ubwiyongere bw’umubare w’abangavu baterwa inda, bamwe mu basenateri bavuze ko basanga umuti wavugutirwa iki kibazo gikomeje kwiyongera, waba gukaza ibihano bihabwa ababigiramo uruhare.

Icyo gihe Senateri Kanyarukiga Ephrem yagize ati “Hari n’abafashe rero intera nini mu guhana, ngira ngo murabyumva hari n’abavuze ngo ufashe umwana ku ngufu bajye bamushahura cyangwa bamukona. Ni ukuvuga ni ikibazo gifite intera ndende, si mu Rwanda gusa. Barebe ibi bihano ukuntu babiremereza.”


Aba ni abari mu myigaragambyo yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yabaye mu gihugu cyose muri Pakisitani mu mezi ashize nyuma y’aho umugore akorewe ibya mfura mbi mu kwezi kwa Cyenda

Umudepite yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina ’byihuse’, uyu Rusesabagina kandi yareze mu nkiko zo muri Amerika abarimo umuvugabutumwa wamushutse akisanga i Kigali, GainJet Aviation n’u Rwanda gufatanya ’kumushimuta’, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo