Padiri yaguwe gitumo agiye gusambanya umugore w’abandi

Umupadiri wo muri Kenya witwa Wesonga Maloba wa Gatundu Parish yafashwe amaze gukuramo ipantalo mu rugo rw’abandi agiye gusambanya umugore witwa Susan Kivuva.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo uyu mupadiri wari warenzwe n’irari yafashwe n’umugabo witwa Thomas Kimeu Mulwa mu gace kitwa Makueni agiye kumusambanyiriza umugore.

Mulwa usanzwe ari umucuruzi yageze mu rugo rwe mu gitondo saa kumi z’igicuku asanga uyu mupadiri yamusimbuye mu rugo.

Mulwa yageze mu rugo rwe mu gitondo ahasanga imodoka atazi,abajije umukozi amubwira ko ari iya padiri.

Uyu mugabo yahise ahamagara umugore we ngo aze amufungurire arabyanga niko gufata imbunda yari afite arasa amapine 4 y’iyi modoka umwuka uvamo.

Amakuru avuga ko polisi y’ahitwa Kathonzweni yahise itabara uyu Mulwa atararasa uyu mupadiri cyane ko ariby yashakaga.

Uyu mugabo yambuwe iyi mbunda magazine 2 zarimo ubusa n’amasasu 13 yari afite ashaka kuyarasa uyu padiri yari afatiye mu rugo rwe.Iki kibazo kiracyakorwaho iperereza nkuko komanda wa police ya Makueni, Joseph Napeiyian yabitangaje.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo