Padiri Nahimana Thomasa yatangaje ko agiye kuza gukorera Politiki mu Rwanda

Nahimana Thomas wahoze ari Padiri akaza kwiyambura inshingano muri Kiliziya akayoboka Politiki, by’umwihariko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yatangaje ko agiye kongera kwegura ibikapu bye akerekeza i Kigali kuhakorera politiki.

Nahimana Thomas ni umunyapolitiki w’imyaka 47 y’amavuko akaba aba mu Bufaransa ari naho akinira politiki ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Rwanda. Mu Ugushyingo 2016, ubwo yari ategerejwe i Kigali nk’umunyapolitiki wavugaga ko yerekejeyo agiye kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, yagarukiye muri Kenya, basanze afite ibyangombwa by’inzira bituzuye.

Ubwo yabazwaga na radiyo ikorera i Burayi icyo atekereza ku irekurwa rya Diane Rwigara na nyina Adeline bagizwe abere ku wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, n’Urukiko Rukuru mu Rwanda, yavuze ko ari intambwe ikomeye.

Ati “Kuba inzego z’ubutabera zigeze aho zikerekana ko barenganaga, ko ibyo babaregaga babaye abere, ni ikintu gikomeye kandi ni n’intambwe ikomeye,…”.

Nahimana Thomas avuga ko ari ikimenyetso kiza cyo gufungura urubuga rwa Politiki mu Rwanda birenze uko byari bisanzwe, by’umwihariko ko na we n’abo bafatanyije muri Guverinoma ahagarariye ikorera mu buhungiro bari mu nzira igana i Kigali.

Yagize ati “Itariki ntabwo nayitangaza, ntabwo bampaye uburenganzira bwo kuyitangaza ngenyine, tuzayitangaza mu buryo busobanutse,…gahunda nyakuri ni iyo kujya gukorera politiki mu Rwanda,…”.

Asabwe kuvuga igihe runaka, yakomeje kubigira ibanga ariko ashimangira ko ari vuba, mu mwaka utaha wa 2019, ati “ni muri uyu mwaka uje wa 2019, rwose tuzagenda, ukwezi tuzakubabwira, n’itariki tuzayibabwira, ni muri uyu mwaka uje ntabwo ari kera cyane, hasigaye iminsi mike ngo tugere mu 2019, ni muri uyu mwaka rwose kandi tuzataha”.

Akomeza avuga ko urwo rugendo rugana i Kigali atazarukorana n’abo mu ishyaka rye ‘Ishema’ gusa ahubwo ko bazaba ari benshi kandi bo mu mashyaka atandukanye.

Ku wa 23 Ugushyingo 2016, ahagana saa munani n’iminota 55 z’amanywa nibwo isinzi y’abanyamakuru yari itegereje Nahimana n’abo bari kumwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, avuga ko agiye mu Rwanda kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, icyo gihe amaso yaheze mu kirere biza kumenyakana ahagana saa cyenda n’igice ko atakije kuko ngo ‘yaheze muri Kenya kubera ikibazo cy’ibyangombwa’.

Nahimana n’abo bari kumwe baraye ku kibuga cy’Indege muri Kenya, nyuma baza gusubira ku Mugabe w’u Burayi nta numwe ukandagije ikirenge ku butaka bw’u Rwanda.

Thomas Nahimana akomoka muri Diyosezi ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Yavuye mu Rwanda ntawe uzi icyo ahunze, ageze i mahanga atangira politiki, mu 2013 ashinga ishyaka yise ‘Ishema ry’u Rwanda’ n’ikinyamakuru ‘Le Prophete’.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo