Ouattara azahatanira Manda ya Gatatu ategeka Côte d’Ivoire

Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yatangaje ko azahatanira manda ya Gatatu mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi.

Mu cyumweru gishize, ishyaka rye ryamugennye nk’umukandida, maze we avuga ko agiye kubitekerezaho akazavuga umwanzuro we nyuma.

Uwo ishyaka riri ku butegetsi ryari ryagennye nk’umukandida waryo ni Minisitiri w’Intebe Amadou Gon Coulibaly, gusa yapfuye azize umutima mu kwezi gushize.

Kuri Televiziyo y’igihugu, Bwana Ouattara yagize ati "Ndi umukandida mu matora ya Perezida yo ku wa 31 z’ukwezi kwa cumi".

"Nafashe icyemezo cyo gusubiza nemerera ubusabe bw’abaturage".

Hari benshi bagaragaje kunenga iki cyemezo cye kuko itegeko ry’iki gihugu ryemera manda ebyiri z’imyaka itanu gusa ku mukuru w’igihugu.

Hambere, Bwana Ouattara w’imyaka 78, yumvikanye avuga ko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryabaye mu 2016 rivuze ko manda ze zitangiye bushya, ko bityo manda ye ya mbere itabarwa.

Ibiro Ntaramakuru Reuters bivuga ko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Front Populaire Ivoirien (FPI) ryatangaje ko iki cyemezo cya Ouattara "kibabaje cyane".

Umuvugizi w’iri shyaka Issiaka Sangare yagize ati "Côte d’Ivoire yari ikwiye gutanga ikimenyetso ko indi demokarasi igiye gukomeza".

FPI, ishyaka ry’uwahoze ari Perezida w’ki gihugu Laurent Gbagbo. Ku wa Gatandatu ryo ryatangaje Pascal Affi N’Guessan, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, nk’umukandida waryo.

Ibi byarangije ibihuha ko Laurent Gbagbo yaba agiye kugaruka agahatana atanzwe n’iri shyaka.

Bwana Ouattara yatsinze amatora yo mu 2010 ahigitse Laurent Gbagbo, uyu yavanywe mu biro ku ngufu nyuma yo kwanga ibyavuye mu matora, ariko amahanga agashyigikira Ouattara.

Ibi byateje imvururu bivugwa ko zaguyemo abantu bagera ku 3,000 bo ku mpande zari zishyigikiye abategetsi bombi.


Perezida Ouattara w’imyaka 78 ashobora kwiyamamariza manda ya Gatatu

Umugabo uvuga ko avuye mu ijuru ngo I Burundi hagiye gupfa umuntu ukomeye, ati iki ku Rwanda, ese tubyizere?, Byose byiyumvire muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo