Opozisiyo mu mboni za Dr Kayumba Christopher

Dr Kayumba Christopher, umushakashatsi akaba n’impuguke mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda asanga
Opozisiyo ari umushinga wa sosiyete aho umuntu agaragaza icyo ashaka gukiza u Rwanda muri rusange ibyateza imbere u Rwanda mu nzego zitandukanye bitandukanye n’abica amategeko.

Dr Kayumba avuga ko ukoze ubusesenguzi bwimbitse usanga hari ibice bibiri bya Opozisiyo hari abakorera hanze bakoresha gupfobya Jenoside banakoresha ingufu n’intwaro nk’inyeshyamba za FLN cyangwa FDLR aho ugasanga nabo bitwa Opozisiyo kandi ataribyo.Ikindi gice cya Opozisiyo usanga n’abandi bari muri Leta bati’’ umuntu wese uvuze agomba gusanga uyu, ati’’ ibi bintu ko ari ibibiri abantu bagomba kubyirinda’’.

Aganirana UmubavuTV ,Dr Kayumba yavuze ko politiki ishingiye ku kurwanya Leta ikora ibinyuranyije n’amategeko abanyarwanda bayinyuzemo kuva mu 1959 abantu bahunga birukankanwa Kayibanda yanga ko bagaruka, Habyarimana abyanga akoresha igitugu.

Ati’’Twabinyuzemo tuzi aho byatuganishije, ibyo ngibyo njye ntabwo mbyemera, umuntu arakoresha ingufu,umuntu arakoresha intwaro , umuntu arakoresha gupfobya Jenoside ngo nawe ni Opozosiyo’’

Dr Kayumba avuga ko Opozisiyo ari umushinga wa sosiyete aho umuntu agaragaza icyo ashaka gukiza u Rwanda muri rusange ibyateza imbere u Rwanda mu nzego zitandukanye bitandukanye n’abica amategeko.

Cyangwa ukavuga uti’’ njyewe kuko ndi muri Leta nudakora ibyo nemera ndakwita ko uri umwanzi w’igihugu, ati’’ No, ntabwo ibyo ngibyo nabyo aribyo ntabwo umuntu uri muri Leta cyangwa ukorera Leta agomba gutekereza ko ibyo avuze ari byo byonyine byemewe’’

Akomeza avuga ko iyo umuntu yatoye umuyobozi afite n’uburenganzira bwo kumubaza ibyo akora ati’’ ibyo bintu bibiri gutekereza ko uri muri Leta wenyine iyo utavuze ni ngombwa kuvuga ibyo yemera gusa’’

Yongeraho ko niba utari muri Leta utagomba gukoresha ibinyuranyije n’amategeko kuko ataribyo.

Asoza avuga ko nta terambere rirambye ryagerwaho umuturage atisanzuye ngo avuve ibyo abona bitagenda neza ariko nabyo bigakorwa hakurikijwe amategeko nta gutandukira kuko inshingano z’umuturage si ugutanga umusoro gusa.

Ikiganiro Dr Kayumba Christopher yagiranye na UmubavuTv





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo