Odinga yatabaye  Perezida Magufuri wapfushije mushiki we

Abahoze ari abaperezida muri Tanzania uko ari batatu, Ali Hassan Mwinyi, Benjamin Mkapa na Jakaya Kikwete barikumwe na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, bifatanyije na Perezida John Pombe Magufuri mu muhango wo gusezera bwa nyuma mushiki we witwa Monica Magufuri witabye Imana mu mpera z’ikicyumweru.

Monica Magufuri yashyinguwe iwabo mu ntara ya Geita mu karere ka Chato arinaho iwabo wa Perezida Magufuri avuka.

Uretse abo bahoze ari abaperezida, hari na bamwe mu bayobozi b’igihugu barimo Ministri w’intebe Kasimu Majariwa, Umu nyamabanga mu kuru w’Ishyaka riri ku butegetsi CCM bwana Philipo Mangula, Abagize guverinoma, Abadepite n’abamwe mu bayobozi binzego nkuru z’umutekano harimo Ingabo na Police.

Mu ijambo rye, Perezida Magufuri yashimiye byimazeyo abayobozi n’abaturage baje kwifatanya nawe mu guherekeza mushikiwe. Ati “ndashimira mwebwe mwese mwaje kwifatanya n’umuryango wa Data Magufuri Joseph mu guherekeza uyu mushiki wanjye Monica Magufuri mu gusoza urugendo rwe muri iyisi”.

Yakomeje avuga ko mu izina ry’umuryango ahagarariye abashimiye kubwitange n’umutima bafite byatumye baza kwifatanya nawe mu gushyingura umuvandimwe we, avuga ko byamukoze k’umutima atabona ukuntu abashimira , gusa yabifurije amahoro n’imigisha bituruka ku Imana data watwese uri mu ijuru.

Monica Magufuri yabonye izuba kuya 25.11. 1955. Yitabye imana kucyumweru tariki ya 19 Kanama uyu mwaka, akaba asize umugabo n’abana 9 ndetse n’abuzukuru 25. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo