ONU yasabye ko ubutegetsi bwa Ibrahim Keïta busubizwaho

Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) kamaganye icyo kise kugumuka muri Mali, gasaba ko abategetsi bose bafashwe n’igisirikare barekurwa.

Ibrahim Boubacar Keïta yategetswe kwegura ku mwanya wa Perezida, nyuma yuko ku wa Kabiri atawe muri yombi na bamwe mu basirikare.

Hari n’abandi mu mahanga bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali, barimo nk’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) wahise uhagarika by’agateganyo Mali nk’umunyamuryango.

Mu nama yako y’ejo ku wa Gatatu, Akanama k’Umutekano ka ONU kasabye abasirikare bigaruriye ubutegetsi kurekura abategetsi bose bafunze barimo na Perezida wahiritswe.

Kanasabye ko bidatinze abo basirikare bahita basubira mu bigo byabo.

Itangazo ako kanama kasohoye rivuga ko bicyenewe ko mu buryo bwihutirwa hasubiraho inzego zemewe n’Itegeko Nshinga.

Ntabwo bitangaje kuba AU yahagaritse Mali nk’umunyamuryango kuko ni ko amabwiriza ya AU ateye iyo hari ahabaye ’coup d’État’.

Akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano katangaje ko ibyabaye muri Mali byasubije iki gihugu inyuma ku ntambwe cyari kimaze gutera mu kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Kisilamu.

Aka kanama ka AU kaburiye ko izo ntagondwa zishobora kubyungukiramo.

Muri iki gihe ibitero by’izo ntagondwa bikomeje gukwirakwira mu karere Mali iherereyemo, iri hirikwa ry’ubutegetsi muri Mali riri guteza impungenge zikomeye no hanze ya Mali.


Ibrahim Boubacar Keïta (ifoto yo mu bubiko yo ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka wa 2020)

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo