ONU iri gusaba inkunga ya mbere nyinshi ngo irwanye Covid-19

Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) uri gusaba inkunga ya miliyari 10,3 z’amadolari y’Amerika yo gufasha mu kurwanya iki cyorezo cya Coronavirus, ni yo ya mbere menshi cyane isabye y’inkunga.

ONU ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 265 ku isi bashobora kwicwa n’inzara kugeza mu mpera y’uyu mwaka kubera ingaruka za Covid-19.

Biteganyijwe ko ayo mafaranga y’inkunga agenerwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibirangwamo umutekano mucye.

ONU yaburiye ko niba nta gikozwe kuri ubwo busabe bw’inkunga, iterambere ryagezweho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize rizaba impfabusa.

Ubwo yasabaga inkunga bwa mbere mu kwezi kwa Gatatu, ONU yari yasabye miliyari 2 z’amadolari.

BBC ivuga ko iki cyorezo cya Coronavirus kiri kugira ingaruka zikomeye ku bihugu bikennye cyane kurusha ibindi ku isi.

Iyi nkunga isabwa yiyongereye, yanditse amateka yo kuba ari yo ya mbere nyinshi, ariko ONU ivuga ko ibihugu bikize byateye utwatsi amategeko asanzwe agenga iby’imari bikarinda ubukungu bwabyo bwite.

ONU ivuga ko ibyo bihugu bikize ubu bigomba kubigenza gutyo no ku bihugu bikennye cyane.

ONU iburira ko niba bitabikoze, isi igiye kugarizwa n’urukurikirane rw’amage, abantu babarirwa muri za miliyoni bicwe n’inzara.

Abakozi b’abimukira ubu batagifite akazi kubera kugabanywa kw’abakozi mu gihe cya ’guma mu rugo’, ubu ntibagishobye koherereza benewabo bo mu bihugu bakomokamo amafaranga yo kubatunga.

ONU ivuga kandi ko ubu gahunda zo gukingira indwara zibasira abana zabaye zihagaze, kandi ko ibihugu bisanzwe bimaze imyaka mu bibazo by’umutekano mucye ubu nta bushobozi bifite bwo guhangana na Covid-19.

Nko muri Yemen, kimwe cya Kane cy’abemejwe ko banduye Coronavirus bose yarabishe, umubare ukubye inshuro eshanu ikigero rusange cy’abo yica ku isi.

ONU isabye iyi nkunga nyuma yaho muri iki cyumweru akanama ko kurwanya ibiza k’u Bwongereza (DEC) gasabiye inkunga yo gufasha abababaye cyane kurusha abandi ku isi.

Imiryango 14 ifasha yo mu Bwongereza irimo Oxfam, Christian Aid, Islamic Relief na Croix-Rouge y’u Bwongereza, igiye kwishyira hamwe isabe abaturage b’u Bwongereza gutanga imfashanyo.

Kugeza ubu, abantu barenga miliyoni 13 bamaze kwandura Coronavirus ku isi, muri bo abagera hafi ku 600,000 imaze kubica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.


Muri Yemen, kimwe cya Kane cy’abemejwe ko banduye Coronavirus bose barapfuye

Video y’uko byari byifashe mu rubanza rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi n’ibitavuzwe mu rubanza birimo miliyoni ebyiri z’Amadorari:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo