OMS  yavuze  ku mpungenge  zivugwa ku rukingo rwa AstraZeneca

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryashishikarije ibihugu kutaba bihagaritse gukingira, mu gihe ibihugu byinshi bikomeye byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) byabaye bihagaritse ikoreshwa ry’urukingo rwa Oxford-AstraZeneca.

OMS yavuze ko nta gihamya ihari igaragaza isano hagati y’urwo rukingo no kwipfundika kw’amaraso.

Ubudage, Ubufaransa, Ubutaliyani na Espagne byifatanyije n’ibihugu bito byo muri EU mu kuba bihagaritse ikoreshwa ry’urwo rukingo nk’uburyo bwo kwigengesera, mu gihe harimo gukorwa amagenzura kuri urwo rukingo.

Inzobere za OMS zo kugenzura umutekano w’inkingo zirahura kuri uyu wa kabiri ziga kuri uru rukingo.

Ikigo cy’Uburayi cyo kugenzura imiti (EMA) kiraza gukora inama nacyo kuri uyu wa kabiri, kandi byitezwe ko kizatangaza imyanzuro yacyo ku wa kane. Nacyo cyavuze ko urukingo rwa AstraZeneca rukwiye gukomeza gukoreshwa.

I Burayi hagaragaye abantu bamwe bagize ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso nyuma yo guhabwa urwo rukingo.

Ariko, inzobere zivuga ko ibi bitarenze umubare w’abagira ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso ubusanzwe utangazwa mu baturage bose muri rusange.

Abantu hafi miliyoni 17 bo muri bihugu byo muri EU no mu Bwongereza bahawe doze y’uru rukingo, abatageze kuri 40 ni bo bagize ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso kugeza mu cyumweru gishize, nkuko uruganda rukora imiti rwa AstraZeneca rwabivuze.

Ni izihe ngamba zirimo gufatwa?

Ku wa mbere, minisiteri y’ubuzima y’Ubudage yatangaje ko ako kanya ihagaritse gutanga urukingo rwa Oxford AstraZeneca, ku nama yagiriwe n’ikigo Paul Ehrlich Institute (PEI), gishinzwe kugenzura inkingo mu gihugu.

Minisitiri w’ubuzima Jens Spahn yavuze ko icyo cyemezo "kidatewe n’impamvu za politike".Yongeyeho ati: "Twese tuzi neza cyane ingaruka z’iki cyemezo, kandi ntabwo twafashe iki cyemezo gutyo gusa [tujenjetse]".

Nyuma yaho gato, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko Ubufaransa nabwo bwabaye buhagaritse ikoreshwa ry’urwo rukingo, kugeza ubwo ikigo EMA kigenzura imiti i Burayi kizajya indi nama.

Byiyongereye ku bihugu bindi byo muri EU birimo nk’Ubutaliyani, Portugal, Denmark n’ibindi nabyo byafashe icyo cyemezo nk’uko BBC ibitangaza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Tavk Kuya 17-03-2021

Nubundi iyo banditse kukinyobwa ngo gifite alcool 00% nukuvuga icyo kinyobwa kiba gifitemo Alcool,bakubwiye ngo gura ibiryo muri restaurant handitseho ngo nurya hano ukarwara cga ugapfa ntibitubazwa, icyo gihe abarya basomye ntarindi zina bafata uretse (abasazi birambiwe)

Aaa Kuya 16-03-2021

Munyibutse harya sizimwe take mu Rwanda?umunsi Min wa sante avuga ko ntawemerewe kuzagira uwo abaza ingaruka yaterwa no gukingira covid nahise mbibonamo ikibazo ubwo bivuze ko na leta ubwayo yaraztimye ikabiduhisha ariyo mpamvu bigoye kugirango nzikingize nubundi nuburenganzira bwanjye nta tegeko nzaba nishe