Nyuma y’imyaka icumi Ingabire Victoire yongeye kubona umwana we n’abuzukuru

Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko yishimiye kwakira umukobwa we n’abuzukuru be babiri baje kumusura mu Rwanda.

Uyu muyobozi w’umutwe wa politiki Dalfa Umurinzi utaremerwa n’amategeko agenga imitwe ya Politiki gukorera mu Rwanda avuga ko yari amaze imyaka 10 atabonana n’uyu mukobwa we.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze Ingabire Victoire yavuze ko yishimiye kwakira uyu muryango we.

JPEG - 69.6 kb
Raisa (umukobwa wa Ingabire) n’abana be babiri bageze mu Rwanda

Ingabire Victoire yasize uyu mukobwa we kimwe n’umuryango we wose mu Gihugu cy’Ubuholandi Ku mugabane w’Uburayi ubwo yari aje gukorera politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Ubushize yadutangarije ko nyuma yo gufungurwa yagerageje gushaka kujya i Burayi ntibyamukundira kubera ibibazo by’ibyangombwa atahawe.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
robrt mugisha Kuya 11-08-2020

Ingabire uli intwali kandi uli intangarugero