Nyuma y’imyaka 4 Perezida Kagame na Nkurunziza bagiye kongera guhura

Biteganyijwe ko uyu munsi ba Perezida Pierre Nkurunziza na Perezida Paul Kagame bahurira i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gufungura ’Laboratoire’ y’ubuhinzi ikomeye muri Afurika, aba bayobozi bombi baherukaga guhura mu myaka ine ishize.

Bamwe mu bategetsi muri Congo babwiye BBC ko ku rutonde rw’abashyitsi bakuru bari buze gufungura iyi ’Laboratoire’ barimo Perezida w’u Burundi, uw’u Rwanda, uwa DR Congo, Félix Tshisekedi.

Harimo kandi na Olegun Obasanjo wayoboraga Nigeria na Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura amajyambere.

Ubutegetsi bw’u Burundi n’u Rwanda bibanye nabi kuva mu 2015 ubwo habaga igerageza rya ’Coup d’Etat’ mu Burundi, ubutegetsi i Bujumbura bwashinje ubw’i Kigali uruhare muri uwo mugambi wo guhirika Nkurunziza ku butegetsi nkuko BBC ibivuga.

U Rwanda rwahakanye kuba inyuma y’uwo mugambi waburijwemo.

BBC ikomeza ivuga ko bamwe mu bagize uruhare muri iyi ’Coup d’Etat’ yaburijwemo bahungiye mu Rwanda, kimwe n’Abarundi ibihumbi amagana bahunze imvururu zakurikiyeho.

Ba Perezida Nkurunziza na Kagame baheruka kubonana tariki 13 y’ukwezi kwa Kane 2015 i Butare mu Majyepfo y’u Rwanda, bivugwa ko Nkurunziza yari yagiye kugisha inama Kagame.

U Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi zigera ku 4,000 z’Abarundi bahungaga imvururu n’urugomo, hashize ukwezi kumwe iyi ’Coup d’Etat’ nibwo yageragejwe.

Nyuma yabwo abategetsi b’ibihugu byombi babanye nabi, ku ruhande rw’u Burundi babujije abaturage kugira ibicuruzwa bongera kohereza mu Rwanda.

Abanyarwanda bamwe nabo ntibakijya mu Burundi nka mbere kuko ubutegetsi bw’ibihugu byombi bubanye nabi.

Imipaka ya Bugarama, Kanyaru Haut, Kanyaru Bas na Nemba nticyakira urujya n’uruza rw’Abarundi n’Abanyarwanda nka mbere.

Imiryango imwe yashyingiranye cyangwa ifitanye amasano muri za ’Communes’ Kabarore, Busiga, Mwumba, Marangara na Ntega ubu ntikibana nka mbere n’abayo bo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda.

Hari icyizere?

Abakurikira BBC kuri Facebook bagaragaje ko bishimiye guhura kwa Madamu Jeannette Kagame na Madamu Denise Nkurunziza i New York mu kwezi gushize mu nama y’abagore b’abategetsi b’ibihugu.

Abadukurikira batanze ibitekerezo binyuranye birimo ko bifuza ko byaba byiza aba bagore babaye baganiriye ku guhuza abagabo babo kugira ngo bashyire ku ruhande ibibatanya, Abanyarwanda n’Abarundi bongere babane neza.

Jean Bosco Sebishyimbo, umwe mu bategetsi mu burasirazuba bwa Congo, yaraye abwiye BBC ko muri aka gace hari imitwe myinshi y’inyeshyamba z’Abarundi n’iz’Abanyarwanda babangamiye umutekano w’aka karere.

Iyi mitwe iri mu bitera urwikekwe hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Callixte Nsabimana, wari umuvugizi w’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witwa FNL uzwi nka Sankara uherutse gufatwa, mu rukiko yavuze ko uyu mutwe wabonye ubufasha buva ku Burundi.

Leta y’u Burundi ivuga ko imwe mu mitwe y’inyeshyamba z’Abarundi irwanira muri Kivu y’Epfo ishyigikiwe na leta y’u Rwanda.

Bwana Sebishyimbo yabwiye BBC ko ubu hashyizweho komisiyo ihuriwemo n’ibihugu by’u Burundi, DR Congo n’u Rwanda mu kurangiza ikibazo cy’iyi mitwe.

Bwana Sebishyimbo avuga ko abategetsi b’ibi bihugu nibamara guhura uyu munsi ku wa kabiri bafungura ’Laboratoire’ y’ubuhinzi, bazanahura n’iriya komisiyo biga ku mutekano w’ibi bihugu.

Inzobere zinyuranye mu bya Politiki n’ubutegetsi zivuga ko mu biganiro ariho haboneka amahoro kurusha mu ntambara.


Madamu Denise Nkurunziza na Madamu Jeannette Kagame bahuriye mu nama y’ishyirahamwe ry’abagore b’abategetsi b’ibihugu bya Afurika (OAFLAD) yabereye i New York.

Kubera umubano mubi mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, abagabo babo, ba Perezida Pierre Nkurunziza na Paul Kagame baheruka guhura mu buryo buzwi tariki 13 z’ukwezi kwa Kane mu 2015 mu mujyi wa Butare mu Rwanda.

Iyi nama y’iri shyirahamwe ry’abagore b’abategetsi ba Afurika yabaye ejo yaganiriye ku kamaro k’amaraso ku babyeyi b’abagore muri Afurika (Photo/SocialMedia)


Perezida Nkurunziza na Perezida Kagame baheruka guhura mu kwezi kwa Kane 2015


Mu 2011 Perezida Nkurunziza na Perezida Kagame bari babanye neza, abaturage b’ibihugu byombi nabo babifitemo inyungu n’imibanire





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo