Nyuma y’igihe gito arushinganye n’umwana abyaye, Nyina wa Diamond yagaragaye atwite

Nyuma yuko nyina wa Diamond, Sanura Kasim yambikanye impeta na Mike Rally Jones abenshi bemeza ko amubyaye bashingiye ko amurusha imyaka 18 yose, batararenza ukwezi kumwe bashyingiwe, uyu mubyeyi wa Diamond yagaragaye ku ifoto yashyize hanze igaragaza ko atwite ibintu byatangaje abantu benshi bibaza niba koko ari impamo.

Sanura Kasim yambikanye impeta n’umutware we Rally Jones w’imyaka 32 mu gihe we afite 50 yose ariho abantu benshi barimo na nyina wa Mobetto wabyaranye na Diamond bahereye bavuga ko bitari bikwiye ko uyu mugore ashyingiranwa n’umwana arusha imyaka 18 yose ibyo bo bise kwipfubuza.
Mu mwaka ushize nibwo izi nkuru zumvikanye mu matwi y’abantu bamwe batangira kubyita ibihuha bakurikije uburyo babonaga aba bombi ntaho bahurira ugendeye ku myaka yabo irimo itandukaniro rinini nyamara byaje kurangira bibaye impamo ndetse na nyina wa Diamond akabihamya avuga ko ntacyo bimutwaye agendeye ko ngo nta mwana urongora.
Inkuru zo gutwita kwa nyina wa Diamond zije nyuma yuko uyu mubyeyi ashyize hanze amafoto yerekana inda ye ndetse anafite umwana, bikavugwa ko bigaragara ko yifuza umwana dore ko ngo ubwo yambikanaga impeta n’umukunzi we yavuze ko yifuza kubyara akana gakurikira Diamond nyuma yo gutandukana n’umugabo we wa mbere nkuko TUKO babivuga.
Nyina wa Diamond yatandukanye n’umugabo we babyaranye abana 3, kuri ubu akaba ngo ashaka kubyarana na Rally Jones umwana we wa 4.
Umubyeyi wa Diamond yahisemo kurongorwa na Rally Jones nyuma yo gutandukana n’umugabo we Abdul Juma[ubu aba wenyine ahitwa Magomeni, Dar es Salaam] , yatandukanye na Sanura Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
keza Kuya 26-01-2018

Anndika Igitekerezo Hanno
nawe ntiworohewe wamuhunguwe nguritayari nyamara uwonumuzimu ufite bagusengere bagirango uvuze ibibtu bizima nuwo wabona numupfu nkawe icyubibye nicyo usarura

Christian Kuya 24-01-2018

ibinyamakuru Bya hariya nabyo birashyusha inkuru none she Nina afite umugabo umurongora buri music ni joro yabizwa Niki gutwita Atari ingumba? njye ndifuza undi baguje ikibazo ukuze kdi ufite gahunda yampamagara kuri 0786498562 njye bditayari kumushimisha uko abyifuza uko yaba angana kose

Christian Kuya 24-01-2018

ibinyamakuru Bya hariya nabyo birashyusha inkuru none she Nina afite umugabo umurongora buri music ni joro yabizwa Niki gutwita Atari ingumba? njye ndifuza undi baguje ikibazo ukuze kdi ufite gahunda yampamagara kuri 0786498562 njye bditayari kumushimisha uko abyifuza uko yaba angana kose