Nyuma y’amezi arenga 6 afunzwe Dr. Kayumba agiye kuburana mu mizi

Nyuma y’amezi arenga atandatu afunzwe, umwarimu wa Kaminuza, umushakashatsi akaba n’umunyamakuru Dr. Kayumba Christophe agiye kugaragara imbere y’urukiko aburana mu mizi.

Dr. Kayumba Christophe wafunzwe mu mpera za 2019 afatiwe ku kibugha cy’indege i Kanombe, yasabye gukurikiranwa ari hanze arabyangirwa, icyemezo yajuririye nabwo bikanga ubu akaba azatangira kuburana urubanza rwe mu mizi kuri uyu wa Gatanu taliki ya 3 Nyakanga 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nkuko amakuru ava k’umwunganira mu mategeko (Avoka) abivuga.

Kayumba agiye kuburana hashize amezi atatu hagaragaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga zamubikaga zivuga ko yaguye muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere) afungiwemo ariko icyo gihe urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, RCS rwihutiye kunyomoza ayo makuru ruvuga ko ameze neza.

Muri Gashyantare 2019 nibwo Depite Franka Habineza yumvikanye asabira Dr. Kayumba ubutabera avuga ko icyaha afungiwe gishobora kuba kitarengeje amezi atatu y’igifungo ariko akaba agiye gufungwa amezi atandatu ataraburana.

Mu byaha ashinjwa harimo gusindira mu ruhame, gihanwa n’itegeko nomero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu ngingo ya 268.

Ingingo ya 268 ivuga ku gusinda ku mugaragaro, ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ashinjwa kandi icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege, gihanwa n’itegeko nomero 20/2018 ryo kuwa 29/04/2018, rigenga indege za gisivile, mu ngingo ya 41, igika cya mbere n’icya Kabiri.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dr. Kayumba Christopher ashinjwa gushaka guhungabanya ibikorwaremezo ku kibuga cy’indege, icyaha Ubushinjacyaha buvuga ko gihanwa n’itegeko nomero 20/2018 ryo ku wa 29/04/2018.


Dr. Kayumba Christophe yakagombye kuba yaraburanye muri uku kwezi kwa Kamena ariko ntibyakunze

SRC: Rwandanziza

Minisitiri Gatete mu iperereza kuri ruswa, Trump ashobora gutabwa muri yombi, umusaza wishwe aragiye inka ze na zo zikaburirwa irengero n’izindi nkuru utapfa gusanga ahandi uretse k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo