Nyuma y’u Bufaransa ikindi gihugu cy’i Burayi cyasabye abaturage bacyo bari mu Rwanda kwitondera tumwe mu duce tw’u Rwanda

U Budage bwasabye abaturage babwo bari cyangwa mu Rwanda kwitondera kugenda mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu kubera ibibazo bita iby’umutekano.

Itangazo riburira abadage ryasohowe kuri uyu wa gatatu ribuza abadage kugenda mu duce dutandukanye ahanini twiganjemo utegereye umupaka wa Uganda, Burundi na RDC.

Iri tangazo rivuga ko kuba hagati y’u Rwanda na Uganda hari umwuka mubi wa Politiki ariyo mpamvu ibaburira kugenda ku mupaka w’ibihugu byomi mu majyaruguru y’Igihugu bityo ko bagakwiye kuba maso mu gihe bari muri utu duce.

U Budage busohoye iri tangazo nyuma y’Igihugu c’u Bufaransa nacyo cyasabye abaturage bacyo kutagenda mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Pariki ya Nyungwe na Pariki y’Ibirunga.

Gusa na Canada nayo yaburiye abaturage bayo bari mu Rwanda ivuga ko hari aho bagomba kugenda bitonze.

U Rwanda ruvuga ko ibi ntacyo bishingiyeho ko umutekano uhari, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amakuru atangwa n’u Bufaransa atari yo kubera ko ba mukerarugendo basura u Rwanda nta mpungenge na nke bigeze bagaragaza.

Ati “Biriya ntabwo aribyo, tuzabivugana nabo kugira ngo tubisobanukirwe neza kuko mu Rwanda hose haragendwa haba muri Pariki y’Iburunga, haba muri Nyungwe, kandi ibyo twarabibasobanuriye n’abadipolomate, ibibazo bihari ntabwo bibuza ubukerarugendo, nta n’ubwo bibuza ubuzima gukomeza.”

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ndimubanzi Juvenal Kuya 25-04-2019

Kuki mutadushyiriraho iryo tangazo baba basohoye natwe tukaryisomera nk’ikimenyetso nahubundi ibi twwbifata nko kubeshya niba ryanditswe rigasohoka ukora copy yaryo rikaba attached ku nkuru buri wese akaribona ntihagire usigarana gushidikanya niba ibyo mwanditse aribyo cg ko mwabeshye
Iyi nkuru idusigamo ibibazo byinshi twibaza niba ari ukuri cg niba mubeshya, so mukosore noba murifite murishyireho