Nyiramandwa yashyikirijwe ya nka yagabiwe na Kagame ubwo yasuraga Nyamagabe

Umukecuru Nyiramandwa Rachel w’imyaka 109 wo mu Karere ka Nyamagabe yashyikirijwe inka y’imbyeyi ikamwa iri kumwe n’iyayo aherutse kugabirwa na Perezida Kagame ubwo yasuraga ako karere mu mpera z’ukwezi gushize.

Kuwa kabiri tariki ya 12 Werurwe ni bwo Mukecuru Rachel Nyiramandwa yashyikirijwe inka n’iyayo.

Nk’uko bivugwa na Jean Marie Vianney Uwamahoro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngiryi, Nyiramandwa atuyemo, uyu mukecuru ngo yishyimye cyane abonye iyi nka.

Ati "Yasetse, arabyina, arishima koko bigaragara"

Iyi nka bigaragara ko ifite umukamo utari mukeya yahise ikamwa nka litiro zigera ku munani, abana bose bari baje kwakira inka ya mukecuru banywa amata barishima.

Uwamahoro avuga ko uyu mukecuru n’ubundi akunda kutanga kuko ngo n’amata y’inka yahoranye na yo yayasangiraga n’abaturanyi.

Yemwe n’ibyo kurya yeza abisangira n’abandi. Kandi abikura mu buhinzi akora abifashijwemo n’amafaranga y’ingoboka ahabwaahabwa (Direct Support) ndetse n’umubyizi abaturanyi bajya bamuha (abana n’umukobwa we w’imyaka igera kuri 60).

Perezida Kagame yamugabiye inka nyuma y’uko imwe muri ebyiri yari yarahawe muri Girinka ipfuye, n’isigaye ikaba itabasha kumuha amata uko abyifuza.

Perezida Kagame yaganiriye n’umukecuru Nyiramandwa tariki 26 Gashyantare 2019 ubwo yarimo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Nyamagabe, aho yagiranye ibiganiro n’abaturage bari bahuriye kuri Sitade ya Nyagisenyi.

Ubwo yari amaze gusezera abaturage, uwo mukecuru yegereye umukuru w’igihugu agaragaza ko hari ibyo yari afite yashakaga kumubwira. Perezida Kagame yamuteze amatwi ndetse umuziki warimo uvuga uragabanywa kugira ngo abashe kumva uwo mukecuru.

Nyuma y’uko Perezida Kagame amwemereye inka ikamwa, umukecuru, n’amarangamutima menshi, yagize ati “Inka wampaye zaje ari ebyiri, hasigara imwe, indi yarapfuye.”

Perezida Kagame yamubajije niba iyasigaye ikamwa, umukecuru ati “Reka da! Nyanywa nyaguze rwose!”

Perezida Kagame ati “Nzaguha ifite amata.”

Umukecuru yashimiye umukuru w’igihugu ati “Urakoze cyane Imana izagufashe...”

Rachel Nyiramandwa ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi ukuze cyane kuko afite imyaka 109, akaba n’umuturage w’akarere ka Nyamagabe.

Azwiho gukunda umukuru w’igihugu cyane kuko yitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ndetse n’ingendo yagiye akorera mu Karere ka Nyamagabe, hakaba n’ubwo bamufotora ari kumwongorera.

PNG - 1.5 Mb
Uyu mukecuru yitegereza inka yagabiwe na Perezida Kagame
PNG - 1.6 Mb
Uyu mukecuru yari yabwiye Perezida Kagame ko inka yari asanganywe itagitanga umukamo none yahawe indi
PNG - 1.6 Mb
Yatangiye kubona umukamo uturutse kuri iyi nka
PNG - 1.6 Mb
Yacinye akadiho ashimira Umukuru w’Igihugu wasohoje isezerano rye
PNG - 936.5 kb
Inka Perezida Kagame yagabiye Nyiramandwa
PNG - 1.1 Mb
Perezida Kagame aramukanya na Nyiramandwa ubwo yari yasuye Nyamagabe
PNG - 982.6 kb
Perezida Kagame yaganiriye na Nyiramandwa biratinda
PNG - 811.9 kb
No muri 2017 uyu mukecuru yagize amahirwe yo gusuhuzanya no kuvugana n’umukuru w’igihugu
PNG - 834.4 kb
Mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2010 umukecuru Nyiramandwa yahuye na Perezida Kagame barasuhuzanya

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 14-03-2019

Orioles o