Nyiragongo ishobora kongera kuruka

Abashakashatsi barebera hafi iby’ikirunga cya Nyiragongo kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaje ko kiri kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka mu myaka mike iri imbere.

Reuters yahasuye ikaganira n’abo bashakashatsi, yatangaje ko ibimenyetso by’imitingito, ubushyuhe n’imyuka iri kugaragara muri ako gace bituma bikekwa ko hazabaho irindi ruka, nyuma y’iryaherukaga mu 2002.

Inyigo yashyizwe ahagaragara muri Kanama 2020, yagaragaje ko icyo kirunga ari cyo gihangayikishije cyane mu Isi, ndetse ko hagati ya 2024 na 2027 gishobora kongera kuruka.

Ku rundi ruhande ariko hari ubwoba ko nikiruka bishobora guhitana ubuzima bwa benshi, bitewe n’uko abo bashakashatsi badafite amikoro ahagije yo guhozaho ijisho bakamenyekanisha impinduka zabaye umunsi ku munsi, kuko inkunga baterwaga na Banki y’Isi yahagaritswe bitewe no kunyerezwa na bamwe mu bo yanyuraga mu maboko.

Umwe muri abo babirebera hafi, Honore Ciraba, yagize ati “Nitudafata ibipimo bihoraho ngo tumenyekanishe iruka hakiri kare, abahaturiye ntibazabona igihe cyo kwimuka. Ubwo rero bazahasiga ubuzima.”

Abantu 250 ni bo bapfuye ubwo icyo kirunga cyarukaga mu 2002, naho 120.000 basigara ntaho kurambika umusaya. Bivugwa ko ubu abaturage bari mu Mujyi wa Goma uhaturiye bamaze kwikuba inshuro eshatu kuva icyo gihe, ibintu bisobanuye ko kirutse bitunguranye byahitana benshi.

Hagaragazwa ko kuva mu myaka ya 1880 Nyiragongo imaze kuruka inshuro zisaga 34.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Pedro Mugabo Kuya 14-03-2021

Kubijyanye nubuzima bw’abantu ntabwo I gihugu nka Congo gikwiye gutegereza inkunga iva kuri ba gashakabuhake. Ubukungu buva mûri Kariya gace karimo icyo kirunga kigiye kuruka,hava amafrs menshi mu mabuye yagaciro, kurusha akenewe n’abo ba géologues. Ayo Kabila yibye, ayo Tshilombo nawe amaze kwibikaho tutavuze ayo aba impérialistes batwara buri munsi, mwabonye ambassadeur uherutse kuhagwa, ayo ma cash yatabara abana ba Congo....

Nierat Kuya 14-03-2021

Murakoze kuba mushyize aya makuru mu rurimi abaturiye nyiragongo bumva(I Kinyarwanda). Birakwiye ko abaturage bagira amakuru.