Nyina wa Diane Rwigara yafotowe asengera mu kibanza cy’ahahoze Hoteli yabo

Mukangemanyi Adeline Rwigara, umugore w’umunyemari Assinapol Rwigara, yagaragaye ari gusengera mu kibanza cy’ahahoze Hoteli y’umuryango we mbere y’uko isenywa.

Nkuko ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi kibitangaza, ku wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2019 ni bwo uyu mugore yafotowe apfukamye mu kibanza cy’ahahoze Hoteli y’umuryango we mbere y’uko isenywa mu 2015.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Mukangemanyi yabwiye Radio VOA ko yasanze abakozi b’umujyi wa Kigali bafite amabati, banacukura imyobo, muri iki kibanza cye kiri mu Kiyovu, ababajije icyo bari gukora mu kibanza cye bamubwira ko bategetswe kuzitira icyo kibanza mu ijoro.

Adeline Mukangemanyi yavuze ko yabaretse aragenda gusa ngo ari gusenga Imana ayisaba kumurengera.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere Mukangemanyi yasanze ikibanza cye kitazitiwe nkuko yabibwiwe n’aba bakozi yise ab’Umujyi wa Kigali ari na bwo yakigiyemo arasenga.

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko ugiye gufatira ibibanza bidakoreshwa icyo byagenewe, ubishyire mu maboko ya Minisiteri ishinzwe ubutaka aho watangaje ko ibibanza 50 bizafatirwa.

Irebere Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo