Nyina wa Diamond mu gahinda ko umugabo we arusha imyaka 18 yamuharitse

Nyina wa Diamond Platnumz, Sandra Sanura Kasim ari mu gahinda gakomeye nyuma yuko amenye amakuru avuga ko umugabo we yamuharitse bikagera n’;aho abyarana n’undi mugore.

Uyu mubyeyi wa Diamond warongowe n’umusore arusha imyaka 18 mu Ukuboza 2017, ngo yarakajwe bikomeye n’umwana bivugwa ko uyu mugabo we yibarutse akaba ari no kumwitaho.

Ni amakuru yasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania avuga ko nyina wa Diamond Platnumz atishimye bitewe n’inkuru zimaze iminsi zivugwa ko umugabo we afitanye umwana n’undi mugore bivugwa ko yitwa Sharifa, ndetse akaba ari kumwitaho akora inshingano zose za kibyeyi zisabwa.

Mu kiganiro cyo kuri Telefoni cyakwiriye ku mbuga zitandukanye Mama Dangote, avuga ko adatewe ubwoba n’uko umugabo ashobora kujya mu bikorwa byo kwishora mu bucuti n’abandi bagore ndetse byanavuyemo inkuru zivuga ko yaba afite umwana mu gasozi.

Akomeza avuga ko ariwe mugore w’uyu mugabo wemewe n’amategeko abandi ari ab’icyitiriro gusa.

Yakomeje avuga ko umugabo we Rally Jones afite ukwishyira akizana mu kongera umubare w’abana ashobora kurera no gukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi yumva bangana n’umubare ashoboye.

Ati “Sinzi uwo babyaranye kandi si umugore we ni njyewe mugore we uzwi ahantu hose. Nashaka abyare ntawe umubujije. Abana ndabafite barazwi hose. Umwana we azampangayikishaho iki ? Nta na kimwe kimbabaje n’ubwo yaba afite undi mugore. Njyewe sindi indaya, mba iwanjye mfite umuryango ndiyubaha mfite byose. Nagende abyare simubijije.”

Mu Ukuboza 2017, nibwo Umusore witwa Rally Jones yarongoye nyina wa Diamond witwa Sanura Kasim wabarirwaga mu myaka 50 mu gihe uyu musore we yari afite 32.

Kurongorwa kw’uyu mubyeyi n’uyu musore byakuruye impaka mu itangazamakuru ryo mu Tanzania bamwe bavuga ko yashakanye n’akana gato naho uyu mugore we akiregura avuga ko ‘nta mwana urongora’.

Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma na Sanura Kasim, bagiranye amakimbiranye uyu musore akiri muto buri wese ahitamo guca inzira ye.

Abdul Juma[ubu aba wenyine ahitwa Magomeni, Dar es Salaam] yatandukanye na Sanura, Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.

Urukundo rwari rugishyushye ubwo Rally Jones wiswe umupfubuzi yari agishakana na nyina wa Diamond, berekanaga amafoto bari mu bihe byiza mu rugo rwabo

None ubu zabyabye amahari hagati ya Nyina wa Diamond n’umugabo we mushya, batangiye kujya mu itangazamakuru bavugwaho gucana inyuma

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo