Nyaruguru: Barishimira Gare nshya bategeramo imodoka bubakiwe

Abategera imodoka n’abakorera mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko batakinyagirwa bategereje imodoka cyangwa ngo babyigananire mu muhanda ibintu ngo byabatezaga impanuka.

Iyo Gare igezweho yubatswe mu mushinga wo guteza imbere ako Karere, watwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 840.

Umujyi wa Kibeho uherereye mu Karere ka Nyaruguru nyuma yo kumara igihe kinini batagira aho bategera imodoka hagezweho abaturage bakomeje kwishimira ko bahubakiwe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo buvuga ko buzakomeza gushaka icyateza imbere umuturage.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, kandi avuga ko iki kigo abagenzi bategeramo imodoka ari igisubizo ku bagikoresha kuko hari umutekano uhagije, kandi nta muturage ukinyagirwa ategereje imodoka gusa abasaba gukomeza kuyibungabunga.

Kuri ubu umujyi wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ugaragara mu isura nshya nyuma yaho bahujurije isoko rishya na Gare igezweho mu mushinga wiswe “Kibeho Modern Market and Car Parking” watwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 840.


Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo