Nyaruguru: Umugore yubikiriye umugabo we asinziriye amukata igitsina

Umugore wo mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata arakekwaho gukata igitsina cy’umugabo we w’imyaka 40 bafitanye abana 6. Uyu mugabo ari kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabimata.

Ibi byabaye saa munani z’ijoro kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019. Uyu mugore yatashye yasinze bigeze mu gicuku afata icyuma cyo mu gikoni atangira gukata igitsina cy’umugabo we, umugabo ahita ashiguka aratabaza umugore ahita asohoka yiruka arahunga.

Uyu muryango, hari amakuru avuga ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo nta kibazo gikomeye yagize gusa ngo yakomeretse igitsina.

Ati “Ntabwo yabukase ngo buveho (ubugabo), yahise ashigukira hejuru arataka, umugore ahita asohoka yiruka aracika, umugabo na we ajya kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Nyabimata”.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iri gushakisha uyu mugore kugira ngo akurikiranywe hakurikijwe amategeko.

Polisi y’u Rwanda kandi irasaba abafitanye amakimbirane kujya bagira umwanya wo kuganira no kuyashakira igisubizo bitabaye ngombwa ko umwe yica undi cyangwa ngo akore nk’ ibi byabaye.

CIP Twajamahoro ati “Turakangurira abashakanye by’ umwihariko ingo zibanye nabi kwirinda amakimbirane, bakajya bagira umwanya wo kuganira ku bibazo bafite, bakanegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura”.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo