Nyaruguru: Umugore akurikiranyweho ‘kwica uruhinja yabyaye’ akarutaba

Umugore witwa Francine wo mu Kagari ka Uwumusebeya mu Murenge wa Ruheru afungiye kuri station ya RIB akurikiranyweho kwica umwana yari amaze kubyara. Bivugwa ko yarangije kumubyara akamucukurira umwobo wa santimetero 40 akamutabamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Bwana Pierre Uwimana avuga ko abaturanyi buriya mugore bari basanzwe bazi ko atwite inda nkuru nyuma baza kumubona atagitwite kandi atanonsa babyibazaho.

Nyuma y’igihe runaka babibwiye ubuyobozi bw’ibanze baza kubaza uriya mugore abanza kubabwira ko yabyaye umwana upfuye ahitamo kumushyingura ntawe ubimenyesheje.

Uwimana ati “Abaturage batubwiye ko baheruka Francine atwite ariko ko basigaye bamubona nta mwana afite bakibaza uko byagenze. Twaramwegereye atubwira ko yabyaye umwana upfuye akamushyingura ariko RIB iza kubyinjiramo ni uko aza kuyereka aho yamushyinguye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr.Thierry Murangira yabwiye UMUSEKE ko uriya mugore yatawe muri yombi taliki 31 Kanama 2020, bakaba bari kumukoraho iperereza ku cyaha akekwaho cyo ‘kwica uwo yabyaye.’

Dr. Murangira avuga ko uwo inkiko zemeje kiriya cyaha ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itanu y’igifungo n’imyaka irindwi y’igifungo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 108 mu bitabo by’amategeko ahana y’u Rwanda.


Uyu mugore akurikiranyweho ‘kwica uruhinja yabyaye’ akarutaba

Abaturage bakoze imyigaragambyo bamwe barafungwa, Amerika yasabye u Rwanda gufata Rusesabagina ’kimuntu’ n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi, sura UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo