Nyaruguru: Muri G.S Mere du Verbe umwarimu  yakoze indege-Amafoto

Umwarimu witwa Musabyimana Corneille wigisha ibijyanye n’Ubugenge (Physics) yakoze indege ifasha abanyeshuri kwiga neza isomo ry’Ubugenge banareba ibyo abigisha.

Yabigaragarije intumwa za Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kuri uyu wa 01 Ukwakira 2019, mu gikorwa cya 6 kigenzura ireme ry’uburezi mu mashuri.

Uyu mwarimu yabwiye itangazamakuru ko, nyuma yo gukora iyi ndege byafunguye abana mu mutwe ku buryo abana batangiye kumwigana bamwe bakora utudege duto kuyo yakoze, abandi bakora imodoka z’ibikinisho by’abana n’ibindi….gusa akifuza amahugurwa.

JPEG - 184.9 kb
Musabyimana Corneille yakoze indege yigishirizaho abana

Yagize ati:” kwigisha ni uguhozaho, mbonye amahugurwa byaba byiza kuko nshobora no gukora ibindi birenze ibyo nakoze.”

Uyu mwarimu akomeza avuga ko mugihe yaba abonye aya mahugurwa yifuza ko yakora zimwe mu mfashanyigisho, zifasha abarimu mu myigishirize y’abana.

Indege yakoze, ni iyo mu bwoko bwa Kajugujugu, ku buryo ayicomekaho amabuye ya Radio igashobora kugendera hasi ahangana na metero 7, ikaba ifite amapine n’amatara byose bikora neza.

Umuyobozi wa G.S Mere du Verbe Kibeho Soeur Marie Brigitte Uwizeramariya avuga ko igitera abana bahiga gukora ubushakashatsi, ari uko baba babahaye ibyo bakenera byose kandi bakabasaba gukorera hamwe.

JPEG - 209.9 kb
Umuyobozi wa G.S Mere du Verbe Kibeho Soeur Marie Brigitte Uwizeramariya

Ati:” Abarimu baha, bakoresha ubushobozi bwabo bwose bakigisha igihe n’imburagihe nk’uko mwabyiboneye ko bafasha abanyeshuri kwiga ibyo bareba!”

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kitabi, Richard Nasasira akaba ari we wari uyoboye itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Uburezi ziri mu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri yavuze ko ibyo Musabyimana Corneille yakoze bishimishije n’abandi bakwiye kumwigiraho.

JPEG - 191.6 kb
Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kitabi Richard Nasasira

Ati:” Biriya ni urugero rwiza rw’ukuntu umwarimu akwiye kwigishamo. Kwigisha umwana ibijyanye n’ubugenge utabyereka umunyeshuri n’abandi barimu bagakwiye kuba bakora nka we.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko amahugurwa yifuzwa n’uyu mwarimu azayahabwa, kuko Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yateganirije bene nkaba bahanga udushya mu burezi.

G.S Mere du Verbe yafunguye imiryango bwa mbere mu mwaka wa 1968 n’abana 81. Kuri ubu ryigamo abanyeshuri 666 barimo abahungu 179 n’abakobwa 487, bigishwa n’abarimu 18 barimo abakora mu buyobozi bw’ikigo 5. Amasomo ahatangirwa, akaba ari ajyanye na siyansi (MCB, PCB, BCG) kuva mu mwaka wa 2000 kugeza uyu munsi ngo batsindisha abana mu bizamini bya Leta 100%.

Ubu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri, buri gukorwa ku nshuro ya 6 bikaba biteganyijwe ko hazasurwa ibigo by’amashuri 900.

JPEG - 233.9 kb
Itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Uburezi zigeze muri GS Mere du Verbe








JPEG - 223.6 kb
Abanyeshuri muri Raboratoire






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
noreply Kuya 2-10-2019

nc

noreply Kuya 2-10-2019

nc