Nyaruguru: Ku myaka 52 yahawe inzu abamo nyuma y’igihe ntaho kuba

Umukecuri w’imyaka 52 y’amavuko witwa Mukandamije Gloriyose atuye mu Murenge wa Ngera , akaba yashyikirijwe nzu yo kubamo nyuma y’igihe nta nzu agira yo kubamo.

Avuga ko yari abayeho mu buzima bubi bwo kutagira aho arambika umusaya, bikamutera kugira imbereho mibi.

Yagize ati:”Ubu ndashimira Imana rwose kuko mbonye aho kuba. Umukecuru w’imyaka nk’iyanjye kuraraguza mu ngo z’abaturanyi byar bimbangamiye.”
Akomeza avuga koashimira abayobozi n’abaturage bamufashije kumushakira aho kuba.

Bamwe mu baturanyi ba Mukandamije Gloriyose bavuga ko kuba abonye aho kuba, bigiye kumufasha kuko ngo ubusanzwe yari abayeho mu buzima bubi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko, n’ubwo batuje uyumukecuru ibikorwa byo gufasha n’abandi bigomba gukomeza, gusa agasaba abahabwa ubufasha gufata neza ibikorwa baba bahawe.

JPEG - 349.7 kb
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Yagize ati:” Ibikorwa byo gutuza n’abandi birakomeje, y’aba abagituye mu manegeka, cyangwa n’abandi badafite aho kuba heza. Gusa icyo dusaba abaturage bahabwa ibi bikorwa ni ukubifata neza nk’ibyabo ku buryo niba hari nahavuye agasima bagasubizaho.”

Iyi nzu yahawe uyu mukecuru Mukandamije Gloriyose, ni inzu irimo sima ifite ibyumba 3 n’uruganiriro, igikoni n’ubwogero, ikaba inafitemo ibikoresho byo mu nzu.

Mu karere ka Nyaruguru, ngo hateganyijwe kubakwa inzu 328 zizahabwa abatishoboye badafite aho kuba, n’abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, byose bikazakorwa muri uyu mwaka wa 2019.


Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

JPEG - 234.4 kb
Umukecuri w’imyaka 52 y’amavuko witwa Mukandamije Gloriyose








Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kabebe Kuya 6-10-2019

Iyinzu rwose ntijyanye nigihe peee izasenyuka vuba isakaye nabi Inzu za fake ubukoko iyi mayor yajya gutaha irikurwego rwa karere iyi irikurwego rwumudugudu.