Nyaruguru: Impaka mu bantu nyuma y’uko Meya yirukanye burundu Umwarimu

Mu karere ka Nyaruguru haravugwa inkuru y’umwarimu wirukanywe mu kazi burundu , uyu mwarimu akaba yirukanywe n’umuyobozi wa kano karere ka Nyaruguru.

Mu ibaruwa uyu muyobozi w’aka karere ka Nyaruguru yandikiye uyu mwarimu witwa Ndayisenga Felecien umwarimu wigishaga ku kigo cya GS Runyombyi I imumenyeshako yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta.

Uyu muyobozi wa kano karere avuga ko yisunze iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye y’abarimu b’amashuri y’incuke,abanza ,ayisumbuye n’ayimyugan’ubumenyi ngiro mu ngingo ya 90,97,98.

Ashingiye kunama zatanzwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y’abakozi ku wa 19 /01/2021 kandi kakemezako ahabwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.

Amakosa ashingirwaho mu kumwirukana ngo ni ukuba yarahaye abanyeshuri yigisha inzoga mu cyumba araramo,gukura abanyeshuri mu kigo akabajyana iwe, guhindura abanyeshuri ibara no kubashora mu ngeso mbi, kwiyandarika no kutiha agaciro mubo yigisha, kurangwa n’ubusinzi, kujyana abanyeshuri babiri b’abakobwa iwe. Yasabwe gutangira igihano ku munsi azashyikirizwa ibaruwa ndetse akanasiga akoze ihererekanyabubasha.

Ayo akaba ariyo makosa yirukanishije uyu mwarimu, twashatse kumenya koko niba aribyo koko ngo tunaze ubuyobozi bw’akarere niba bufite ibimenyetso bihagije byashingiweho uyu mwarimu yirukanwa.

Iyirukanwa ry’uyu mwarimu ryakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba Umuyobozi w’akarere afite ubushobozi bwo kwirukana burundu umukozi wa Leta, abandi bakavuga ko n’amakosa ubwayo yakagombye kwemezwa n’inkiko.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rukundo paul Kuya 7-02-2021

Haa birasekeje kdi birababaje kubona meya w’akarere asimbura inkiko z’u Rwanda!