Nyaruguru: Imodoka yari itwaye ifumbire irohamye mu mugezi abayirimo barakomereka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2020, mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ruheru, mu Kagali ka Remera mu Mudugudu wa Kirwa, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari itwaye ifumbire ya Tubura iyijyanye mu Kagali ka Uwumusebeya, yataye umuhanda iramanuka yiroha mu mugezi witwa Umudasomwa maze umushoferi wari uyitwaye witwa GATERA Augustin arakomereka ndetse n’umukozi bari kumwe wa Tubura witwa Gahamanyi Vedaste arakomereka cyane.

Abaturage bageze aho iyi mpanuka yabereye bavuze ko muri iyi modoka harimo na Kigingi ariko ngo akimara kubona iyi mpanuka ibaye yahise yiruka arigendera aburirwa irengero.

Ngo iyi mpanuka ikiba abaturage bahuruye baza gutabara basanga Umushoferi n’umukozi wa Tubura bari kumwe, bagihumeka ariko bakomeretse bikabije ku buryo hahise hitabazwa Imbangukiragutabara ibajyana mu Bitabo bya CHUB i Huye.

Aya makuru kandi y’iyi Mpanuka twayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Remera kabereyemo iyi mpanuka, Bwana HABIMANA Felicien mu kiganiro ku murongo wa Telephone.

Yagize ati ’’Ni byo koko iyi mpanuka yabaye, ikaba yabaye mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanywa, yari itwaye ifumbire mvaruganda, hanyuma umushoferi wayo witwa GATERA Augustin n’umukozi wa Tubura bari kumwe Gahamanyi Vedaste barakomereka. Gusa bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUB, naho Convuwayeri wayo wari urimo utabashijwe kumenywa amazina, yahise yiruka aburirwa irengero.’’

Uyu muyobozi twamubajije icyaba cyateye iyi mpanuka atubwira ko batarabasha kumenya icyateye impanuka nyirizina, gusa ngo mu makuru babashije kumenya ni uko ngo iyi modoka yasubiye inyuma, igeze aho yakoreye impanuka ihita ita umuhanda igwa mu mugezi wa Umudasomwa ityo.

Yakomeje avuga ko ifumbire itangiritse cyane nubwo hari iyamenetse, gusa hahise hoherezwa indi modoka byihuse iza gutwara iyo fumbire iyijyana aho yari ijyanywe mu Kagali ka Uwumusebeya, abakomeretse babyanwa mu bitaro bya CHUB kwitabwaho.

Irebere n’iyi Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda yariye Karungu ati "Abanyarwanda benshi bari kurira kubera abantu babo bari kubura", byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo