Nyaruguru: Gusoroma icyayi bimaze kubateza imbere

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi bavuga ko ari akazi nk’utundi kuko ngo kabafasha byinshi mu itera mbere ryabo.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwo buvuga ko icyayi gifatiye runini aka karere mu iterambere ry’ubukungu.

Abakora akazi ko gusoroma icyayi bavuga ko ari akazi nk’utundi kuko ngo kabafasha byinshi mu itera mbere ryabo no gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo mu ngo nko kurihira abana amashuri, kwambara, no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwo buvuga ko icyayi gifatiye runini aka kare mu iterambere ry’ubukungu, nk’uko bigarukwaho na Gashema Janvier, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka Karere.

Mu karere ka Nyaruguru hari inganda z’icyayi 4, zirimo rwa Mata rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 53 ku munsi ariko rubona toni ziri hagati ya 35 na 40 gusa.

Mu mwaka wa 2019, uru ruganda rwasohoye miliyari na miliyoni 56 z’ amafaranga y’u Rwanda. Aya yose yagiye mu baturage ba Nyaruguru bafite aho bahuriye n’ icyayi.

Intego ni ukumurongora akaba Mama w’abana banjye, Patrick wo mu ’Runana’ yakaniye ngo ararongora umuhanzikazi Sunny uzwiho udushya twinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo