Nyaruguru : Arashinjwa  gusambanya abana batatu abashukishije amandazi

Umugabo wo Mudugudu wa Ramba, Akagari ka Ramba, Umurenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru, arakekwaho gusambanya abana batatu igihe kimwe ubwo yabasanganga aho batashyaga akabanza kubashukisha amandazi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko dosiye y’uyu mugabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa Kane tariki ya 08 Mata 2021.

Tariki ya 21 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ramba, Akagari ka Ramba, Umurenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru, hagaragaye umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itandatu.

Umwana umwe mu basambanyijwe avuga ko yari kumwe na bagenzi be babiri aho bari bari gutora inkwi, uyu mugabo abashukisha amandazi arangije arabasambanya.

Abana baratashye babibwira ababyeyi, na bo babivuga mu nama y’abaturage yabaye bukeye bwaho tariki ya 22 Werurwe 2021. Ubuyobozi bwahise busaba ko abana bahohotewe bajyanwa kwa muganga, uregwa na we arakurikiranwa.

ICYO ITEGEKO RIVUGA :

Uregwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aa Kuya 13-04-2021

None se ko numva aho inama yabaturage yabaye kuki abandi ho zitaba bakitwaza covid aho ko bayikoze bigakunda? Ahubwo leta yabonye urwitwazo rwo kuduhunga kubera ibibazo dufite twababaza kndi badafitiye Igisubizo