Nyaruguru: Abaturage barashyamiranye, umwe ahasiga ubuzima

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, abagabo babiri batuye mu Murenge wa Kibeho bagiranye amakimbirane bapfa umucanga, bizamura ubushyamirane bwatumye batemana maze umwe ahasiga ubuzima.

Nk’uko bamwe mu babibonye babitangaje ngo ku mugoroba wo ku wa 27 kamena 2018 nibwo nyakwigendera Uwiringiyimana Venuste w’imyaka 47 y’amavuko wari utuye mu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amatega mu Kagari ka Mubuga, yarwanye n’umuturanyi we Ntihabose Emmanuel bapfa umucanga.

Umwe muri babibonye yagize ati "Uwiringiyimana yari avuye ku kiraka cyo gutunda umucanga ageze mu nzira ahura na Manuel aramuhagarika aramubwira ngo namusobanurire ukuntu amwibira umucanga, undi aramubwira ati nta mucanga wawe niba. Bahita batangira kurwana. Uwiringiyimana abonye bikomeye yirukira iwe mu rugo."

Undi yagize ati "Amaze kugera iwe mu rugo hahise haza abasore batatu bene wabo wa Emmanuel bajya kwa Uwiringiyimana batangira gusenya inzu bamushaka, abonye bikomeye bari bumwicire imbere y’abana be ahita asohoka arabishyira niko kumutemagura kugeza apfuye."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yatangarije IGIHE ko nyakwigendera ariwe wabanje gutema Ntihabose.

Yagize ati "Habayeho urugomo noneho abaturage bararwana. Uwapfuye niwe wabanje gutema uwo barwanaga noneho bene wabo birabarakaza niko kwihorera."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibyabaye bidakwiye gufatwa nk’urugomo rwakorewe abasigajwe inyuma n’amateka.

Yakomeje agira ati "Ntaho bihuriye [...] ni urugomo hagati y’umuturage n’undi si ukuvuga ngo nuko umwe ari uwasigajwe inyuma n’amateka."

Habitegeko avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwa Uwiringiyimana batawe muri yombi, iperereza naryo rikaba rikomeje.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
SECUMI ETIENNE Kuya 30-06-2018

MUKARERE KACU DUFITE IKIBAZO CYUMUTEKANO MUKE ARIKO IBIREBANA NAMAKIMBIRANE ARINDA KUBYARIRA ABATURAGE URUPFU UBUYOBOZI BW’INZEGO ZIBANZE BUGE BUGERAGEZA GUHA RAPORO INZEGO ZA POLIC YAKARERE HAKIRIKARE KANDI NZIKO ZISHOBOYE POLIC. MURAKOZE.NI SECUMI ETIENNE.

SECUMI ETIENNE Kuya 30-06-2018

MUKARERE KACU DUFITE IKIBAZO CYUMUTEKANO MUKE ARIKO IBIREBANA NAMAKIMBIRANE ARINDA KUBYARIRA ABATURAGE URUPFU UBUYOBOZI BW’INZEGO ZIBANZE BUGE BUGERAGEZA GUHA RAPORO INZEGO ZA POLIC YAKARERE HAKIRIKARE KANDI NZIKO ZISHOBOYE POLIC. MURAKOZE.NI SECUMI ETIENNE.

Venantie Kuya 29-06-2018

Nyaruguru muri iyi minsi tuyisabire pe!