Nyaruguru: Abarimu barifuza gushyirirwaho isoko ryihariye nk’iry’abasirikari n’abapolisi

Bamwe mu barimu bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bifuza ko bashyirirwaho ihahiro ryihariye, kugira ngo bajye babasha guhaha bitabahenze bitewe n’uko bahembwa umushara muto.

Ubusanzwe, uburezi ni imwe mu nkingi z’iterambere, Leta y’ u Rwanda ikomeje guha ubushobozi ndeste ku buryo na mwarimu, ngo umushahara we uzagenda wongerwa bigendanye n’amikoro igihugu.

Abo mu karere ka Nyaruguru baganiriye n’umunyamakuru bamwe bavuga, mugihe bagitegereje ko umushahara wabo uzongerwa ukagashyirwa ku kigero gishimishije, bakwiye kuba bashyiriweho ihahiro ryihariye nk’iry’abapolisi n’abasirikari.

Umwe yagize ati "Mwese murabizi ko Mwarimu yabaye iciro ry’imigani kubera, umushahara muto ahembwa. Ari ibishoboka twashyirirwaho isoko tuzajya duhahiramo byarushaho kutworohera".

Kuri iki kifuzo, umuyobozi w’akarere ka Nyaruruguru akaba na Perezida w’inama y’uburezi muri aka karere, Habitegeko Francois, avuga ko ibyo abarimu bavuga bifite ishingiro kandi ko inzego bireba ziri kubikurikirana.

JPEG - 28.7 kb
Habitegeko Francois umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru

Yagize ati "Abarimu icyo bavuga kirumvikana, ihahiro bifuza rirakwiye kandi ndizera ko tuzakomeza kubakorera ubuvugizi mu nzego bireba".

Abarimu mu Rwanda ni bamwe mu bagize igice kinini cy’abakozi ba Leta, aho imibare ya Ministeri y’Uburezi igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abarimu basaga ibihumbi 70.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo