Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bateye Nyabimata bica abantu, bakomeretsa Gitifu banatwika imodoka ye n’icumbi yabagamo

Muri iri joro ryakeye abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye mu Murenge wa Nyabimata akagali ka Nyabimata Umuduguru wa Rwerere mu Karere ka Nyaruguru bica abantu babili, bakomeretsa abantu benshi barimo na Gitifu w’uyu murenge Nsengiyumva Vincent barashe ku ijosi ariko by’amahirwe ntiyapfa.

Amakuru Umuryango kandi wamenye ni uko aba bantu bikekwa ko banashimuse bamwe mu bantu kugeza ubu baburiwe irengero barimo abari barinze Umurenge ndetse na SACCO. Bakaba banateye kuri Rumenero bakahasahura butike 2.

Muri iki gitero kandi, abateye batwitse imodoka ya Gitifu w’Umurenge ndetse n’icumbi yabagamo, batwika moto ya Havugimana bakunda kwita Nyangenzi ndetse uyu we bikaba bivugwa ko banamushimuse.

Amakuru make ikinyamakuru Umuryango cyabashije kubona aturutse mu Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bikorera mu Karere ka Nyaruguru avuga ko kugeza bataramenya impamvu y’iki gitero, umubare w’abari bakirimo, irengero ry’aba bantu bateye ndetse n’abo bashimuse. Abagize uruhare muri iki gitero bakaba bagishakishwa.

JPEG - 30.6 kb
Imodoka ya Gitifu yahiye iba umuyonga

Amakuru Umuryango wamenye kandi aravuga ko aba bateye baje baturuka mu Burundi, Umurenge wa Nyabimata ukaba uhana imbibi n’igihugu cy’Uburundi. Abateye bakaba bambukiye mu cyayi bagahingukira ku Umurenge nyuma bagasubira i Burundi hamwe n’abantu bashimuse nabo umubare wabo utaramenyekana.

Umuryango wagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo ndetse na Meya w’Akarere kuri telefoni zabo zigendanwa ariko ntibyakunda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
charles renzaho Kuya 20-06-2018

bafatwe bahanwe abo bagome twihanganishij ababuze ababo

Tuyisunge Dieudonne Kuya 20-06-2018

abo bagizi banabi bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Tuyisunge Dieudonne Kuya 20-06-2018

abo bagizi banabi bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Julienne Kuya 20-06-2018

Andika Igitekerezo Hanno twubahImana Nibiremwa yaremye hato tutazayIrakaza .