Nyaruguru: Abangavu 310 batewe inda mu mwaka umwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko kuva muri Nyakanga umwaka ushize wa 2019, muri kariya Karere gusa habarwa abangavu 310 batewe inda.

Umuyobozi ushinzwe uburinganire n’Iterambere ry’umuryango mu Karere ka Nyaruguru, Murebwayire Maureen, avuga ko aba bangavu batewe inda zitateguwe bari mu kigero cyo hagati y’imyaka 15 na 20.

Ati “Muri iki gihe cya COVID-19 ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza uyu munsi, dufite abangavu 92 bamaze kubyara.”

Uyu muyobozi yabivuze mu gikorwa cyo guhugura abana b’abakobwa mu mushinga ‘Speak Out’ bisobanuye ngo ‘ntiduceceke ihohoterwa ahubwo turivuge’ w’umuryango Mpuzamahanga ukorera mu Rwanda witwa Action Aid Rwanda.

Yagize ati “Ibi bikorwa by’abafatanyabikorwa rero tubitezeho kugabanya iyo mibare y’abana baterwa inda imburagihe.”

Muri ibi biganiro byahawe abangavu 60 bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bagaragaje ko bungutse byinshi ku buzima bw’imyororokere, bikaba bigiye kubafasha kwirinda kugwa mu bishuko by’abashobora mu kubasambanya.

Nyirangendahimana Christine ati “Hari bagenzi bacu bajyaga batubwira ko iyo imihango ikurya cyane mu nda, bisaba ko uryamana n’umuhungu ntiwongere kuribwa ariko ubu baduhuguye namenye ko atari byo, namenye kandi uko nzajya mbara ukwezi kwanjye.”

Aba bangavu bavuga ko bahura na benshi mu bagabo babashuka ngo babasambanye ndetse na bamwe mu basore bakuze babasaba kujya kubasura.

Umukozi wa Action Aid muri uwo mushinga, Najjingo Robinah, avuga ko bafite intego yo gufasha abangavu kwimenya no kumenya ubuzima bwabo kuko ari kimwe mu bizabafasha gukumira ihohoterwa bakorerwa.

Uyu mukozi w’uriya mushinga avuga ko uzagera mu Turere tune (4) ari two Nyanza, Gisagara na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo na Karongi y’Iburasirazuba, ukaba warashowemo miliyoni 1,7 Euro ni ukuvuga agera muri miliyari 2 Frw.

Ati “Tuzakorana by’ako kanya n’abantu 5 600, ariko umushinga uzagera ku baturage barenga ku bihumbi 46.”

Kugeza ubu, uyu mushinga ukorana n’abangavu b’abanyeshuri 5 600 barimo 224 bafite ubumuga, 480 babyariye iwabo n’abafashamyumvire 280.

Biteganyijwe ko uzagera no ku ngimbi z’abanyeshuri 2 600 no ku bagabo n’abagore bagera ku bihumbi 46 bo muri utu turere.

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Man papa Kuya 17-08-2020

Nyaruguru umukobwa ubyaye ahabwa ibintu byinshi bagomba kwiyongera