Nyaruguru: Abakozi ba Horizon Express bakoranye umuganda n’abaturage banabaha Mituweri 330

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2019, abayobozi ba Sosiyete itwara abagenzi ya Horizon Express bari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnson Busigye, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, bakoranye umuganda n’abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Kagari ka Nyanza mu Mudugudu wa Gisozi banabaha ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bufite agaciro ka Miliyoni imwe y’amafaramga y’u Rwanda (1,000,000 Frws).

Nikuze Solange ni umwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza. Avuga ko kuba abikorera batekereza ku batishoboye ari igikorwa kiza.

Yagize ati” Mu by’ukuri twari twaragerageje kugirango turebe uko twakwishyura Mituweri, ariko bigera magingo aya tutarabona ubushobozi. Ariko ubu turishimye cyane kuko tutazarembera mu rugo.”

Naho Hategekimana Pascal we yagize ati "Ndashimira Leta y’ubumwe kuko itwibutse twebwe tutishoboye. Rwose njyewe nari narabuze ubushovozi bwo kwishyura Mituweri.”

Umuyobozi mukuru wa Horizon Express, Bihira Gilbert avuga ko icyatumye bahitamo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza ari uko ubuzima bubanza ibindi bigakurikira.

JPEG - 234.8 kb
Umuyobozi mukuru wa Horizon Express Bihira Gilbert

Yagize ati ”Mu by’ukuri ubuzima ni ishingiro rya byose, kandi natwe dutwara abagenzi nti twatwara abadafite ubuzima buzira umuze. Niyo mpamvu twahisemo kugurira aba baturage 330 Mituweri kuko Nyaruguru ari na kamwe mu turere dukoreramo ingendo”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko kuba abikorera bagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bifite runini bivuze ku karere.

JPEG - 355.4 kb
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Ati "Bifite icyo bivuze cyane, kuko abikorera ni bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’Akarere ka Nyaruguru. Ubundi wasangaga ari abantu bavuga ngo bibereye mu bintu byabo by’ubucuruzi, ariko bararebye basanga kugirango ucuruze neza wunguke ari uko ababagurira baba bafite ubuzima bwiza. Horizon Exepress turabashimira iki gikorwa bakoze cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bataurage bacu.”

Umuhanda wakozwe ufite uburebure bungana na kilometero 2. Imibare y’abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyaruguru kugeza ubu, abiyishyurira barasaga 84%, kandi ngo ikigambiriwe ni kugera 100%.




JPEG - 344 kb
Umuyobozi mukuru wa Horizon Express Bihira Gilbert (iburyo)





JPEG - 272.5 kb
Umuturage Nikuze Solange wishyuriwe mituweri
JPEG - 272.1 kb
Umuhanda wa kilometero 2 wahanzwe
JPEG - 236.4 kb
Hategekimana Pascal wahawe mituweri

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo