Nyaruguru: Abagabye ibitero  ntibaramenyekana, harakekwa abasize bakoze Jenoside

Nyuma y’ibitero bibiri biherutse gukorerwa mu murenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko n’ubwo ntawurafatwa akekwaho kubigiramo uruhare gusa ngo ntawuzongera kubaca mu rihumye.

Tariki ya 20 z’ukwezi gushize igitero cy’abantu bitwaje imbunda cyibasiye uyu murenge wa Nyabimata mu kagali ka Nyabimata bicamo abantu babiri batwika moto y’umuturage ndetse n’imodoka y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge nawe ube arakomeretswa.

Nyuma y’iminsi mike nanone mu ijoro rishyira tariki 1 Nyakanga muri uyu murenge humvikanye igitero nk’iki mu kagali ka Ruhinga muri uyu murenge wa Nyabimata, gusa iki cyo usibye amasasu yumvikanye no gusahura abaturage, nta muntu cyahitanye.

Uko ibi itero byabaga, abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavugaga ko bikorwa n’itsinda ry’abantu bambaye impuzankano y’amabara y’igisirikare kandi bafite imbunda bose, nyuma bamara gusahura bakikoreza abaturage bakabatwaza ibyo basahuye, bagera mu ishyamba rya Nyungwe bakabarekura. Ibinyujijwe mu itangazo, polisi y’igihugu yavuze ko ababikoze banyuze mu nzira y’ishyamba rya Nyungwe agace gahana imbibi n’u Burundi, ari naho abo bagizi ba nabi bongera kunyura bamaze kugirira nabi abaturage.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Habitegeko Francois umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yabajijwe niba hari bamwe mu bafashwe cg bamenyekanye baba bacyekwaho ibi bikorwa byo guhungabanya umutekano byabaye, avuga ko magingo aya batabashije kumenyekana ariko hari abakekwa n’ubwo batafashwe, aha yatunze agatoki abasize bakoze ibyaha binyuranye harimo na Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n’abahunze ibindi byaha ngo baba bifuza guhungabanya umutekano w’igihugu.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ingabo z’igihugu ziri maso kandi ko imipaka irinzwe neza ngo hatazagira uwongera guca mu rihumye akabangamira umutekano w’abaturage.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo