Nyarugenge: Umwana yishe mugenzi we amuteye icyuma

Umwana w’imyaka 16 wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge uba mu muhanda, yishe mugenzi we w’imyaka 13 amuteye icyuma nyuma yo kunanirwa kumvikana ku kugabana amafaranga 500 Frw bari bahawe n’umugiraneza.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021, nibwo uwo mwana yishe mugenzi we amuteye icyuma.

Abaturage bo mu Kagari ka Kabahizi aho ubu bwicanyi bwakorewe, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga ariko bananirwa kumvikana uko bari buyagabane batangira kurwana umwe afata icyuma agitera mugenzi we.

Abantu bari hafi aho bahise bajyana uwatewe icyuma ku ivuriro ariko ahagera yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yemereye IGIHE iby’aya makuru anashimangira ko uyu mwana wishe mugenzi we yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ati “Ni marine zashyamiranye zirangije imwe itera mugenzi wayo icyuma undi yitaba Imana.”

GASABO: UMUYOBOZI BAMUGUYE GITUMU ASAMBANA N’UMUGORE W’ABANDI IBYAKURIKIYEHO N’IMANA IBIZI





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo