Nyarugenge: Umusore yituye hasi ahita apfa mu buryo budasobanutse

Mu buryo budasobanutse umusore witwa Niyongira Anastase w’imyaka 32 y’amavuko wakoraga akazi ko gutwara imizigo, yapfuye amarabira ubwo yahabwaga ikiraka cyo gutwara amata yagera aho bamutumye akagwa aho.

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge ahagana saa moya n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2019, ari nabwo uyu musore yapfuye urupfu rutunguranye.

Bamwe mu babibonye bavuga ko Niyongira yakuye amata ahitwa ku Mazi ayajyanye mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge akihagera agahita agira isereri agakubita umutwe hasi aribwo yahise apfa.

Umukuru w’Umudugudu wa Cercle Sportif wo mu Kagari ka Kiyovu, Hakizimana Charles, yavuze ko urupfu rwa Niyongira rwabaye mu buryo butunguranye.

Ati “Mu by’ukuru ni impanuka yabaye itunguranye. Ni umusore wararaga izamu ku kabari, ku manywa akirirwa akora ibiraka by’amaboko , ni muri urwe rwego rero yari mu kiraka cyo gusunika amata ku gare ayazanye bageze hano ahita agira isereri arahanuka akubita, umutwe hano uhita usandara ahita asamba nyine arapfa.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahise ruhagera, umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


RIB yahise ihagera





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo