Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose

Umubyeyi w’abana batatu utuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, yatangaje ko amaze igihe arara mu muhanda nyuma y’aho umugabo we yimutse amutunguye akamutwara ibintu byose.

Uyu mubyeyi w’imyaka 38 y’amavuko ubusanzwe uvuka mu Karere ka Gisagara yemeza ko abayeho nabi cyane kuko nta hantu agira ho kuba.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yamusangaga aryamye ku muhanda, yamubwiye ko umugabo we bari bafitanye abana batatu ariko bakaba barabanaga batarasezeranye byemewe n’amategeko.

Yavuze ko nta makimbirane yagiranaga n’umugabo we ndetse ko kugira ngo amucike yabanje kumara iminsi itatu atamuhahira amubwira ko nawe ubuzima bwamunaniye

Yemeza ko nyuma y’iminsi babayeho mu buzima bumeze gutya yaje kumutuma ahitwa mu Miduha mu Murenge wa Nyamirambo, amubwira ko hari umuntu uri bumuhamagare akamumuhera amafaranga y’inzu kugira ngo bayishyure.

Ati “ Yarambwiye ngo njye mu Miduha hafi y’isoko hari umugabo uri bumpamagare ampe ibihumbi 25Frw ngo nyamuzanire twishyure inzu ngiye mbona maze amasaha atatu atarampamagara nibwo namuhamagaye numva telefone ye yavuyeyo.”

Akomeza avuga ko yatashye ageze aho bari batuye mu Murenge wa Muhima asanga umugabo we yimutse.

Ati “Nyine narahageze nsanga yimutse n’urufunguzo yarusubije nyir’inzu bambwira ko yagiye kandi yasize avuze ko uyigumamo ariwe uzayishyura mbura ikindi kintu nakora.”

Uyu mugore yavuze ko yahise atangira kurara mu muhanda bitewe n’uko nta hantu afite ho kuba

Ati “ Nyine abana twari twarabohereje mu cyaro kubera Covid-19 kuko ubuzima bwari bugoye muri icyo gihe, ubu ninjye wirirwa ndaraguzwa muri za ruhurura zose cyangwa mu bizu birimo kubakwa.”

Yongeyeho ko akeka ko umugabo we yamutaye kuko yahoraga amubwira ngo nawe nasubire mu cyaro ntakibashije kumutunga akabyanga.

Yakomeje asaba abagiraneza ubufasha bwo kugira ngo abone aho kurara mu gihe agishakisha irengero ry’umugabo we.

Irebere video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo