Nyarugenge: Umugabo yakuye inkono  ku ziko irimo ibiryo abisuka mu mutwe w’umugore we

Amakuru UMUSEKE ugikurikirana avuga ko mu ijoro ryakeye umugabo witwa Innocent Nsabimana wo ku Muhima yasanze umugore we atetse agaterura inkono ku ziko akamumena ibiryo mu mutwe agashya cyane. Batuye mu mudugudu wa Ubumanzi, Akagari ka Rugenge.

Umwe mu baturage uhatuye avuga ko Nsabimana n’umugore we bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Twagerageje kubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima witwa P.Grace Mukandoli kugira ngo agire icyo adutangariza kuri uru rugomo rwabereye mu murenge ayobora ariko ntiyitabye telefoni ye.

Ubuvugizi bw’Urwego rw’ubugenzacyaha nabwo ntibwitabye telefoni yacu kugira ngo butubwire niba bwafashe uvugwaho gukora ruriya rugomo no kurutangizaho iperereza.

Umugore uvugwaho gusukwaho ibiryo bishyushye yajyanywe mu bitaro bya Muhima

Source:UMUSEKE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo