Close MORE NEWS Nyarugenge: Abubakaga abandi bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi batawe muri yombi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-04-2019 saa 07:31' whatsapp Facebook Mu masaha ya saa yine za mugitondo kuri uyu wa 07 Mata 2019, abantu 24 batawe muri yombi nyuma yuko bafashwe n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kubaka inzu mu mudugudu wa Ganza mu kagali ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali. Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Nyarugenge Ingabire Fanny ku murongo wa Telefoni yabwiye itangazamakuru ko bafashwe bari mubikorwa byo gusana inzu mu gihe cy’amasaha y’igitondo. Yagize ati ”Nibyo koko abantu 24 bafashwe n’inzego z’umutekano bari gusana inzu mu gihe cy’amasaha y’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu twabashyikirije Polisi turaza gukora raporo tuyishyikirize inzego z’ibishinzwe”. Twababwira ko aba batawe muri yombi bari kubaka, bakoreraga ibi bikorwa mu murenge warimo kuberamo umuhango wo kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguge, umuhango watangiye ku isaha ya saa mbiri n’igice witabiriwe na Meya Kayisime Nzaramba, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali w’uwungirije ushinzwe ubukungu n’abandi bayobozi batandukanye. Mu gihe hazakorwa iperereza bikagaragara ko ibikorwa barimo araho bihuriye no gupfobya Jenoside, Ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Nyarugenge: Abubakaga abandi bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi batawe muri yombi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-04-2019 saa 07:31' whatsapp Facebook Mu masaha ya saa yine za mugitondo kuri uyu wa 07 Mata 2019, abantu 24 batawe muri yombi nyuma yuko bafashwe n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kubaka inzu mu mudugudu wa Ganza mu kagali ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali. Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Nyarugenge Ingabire Fanny ku murongo wa Telefoni yabwiye itangazamakuru ko bafashwe bari mubikorwa byo gusana inzu mu gihe cy’amasaha y’igitondo. Yagize ati ”Nibyo koko abantu 24 bafashwe n’inzego z’umutekano bari gusana inzu mu gihe cy’amasaha y’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu twabashyikirije Polisi turaza gukora raporo tuyishyikirize inzego z’ibishinzwe”. Twababwira ko aba batawe muri yombi bari kubaka, bakoreraga ibi bikorwa mu murenge warimo kuberamo umuhango wo kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguge, umuhango watangiye ku isaha ya saa mbiri n’igice witabiriwe na Meya Kayisime Nzaramba, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali w’uwungirije ushinzwe ubukungu n’abandi bayobozi batandukanye. Mu gihe hazakorwa iperereza bikagaragara ko ibikorwa barimo araho bihuriye no gupfobya Jenoside, Ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu