Nyanza: Urukiko rwakatiye uwahamwe n’icyaha cyo gutekera umutwe abacuruzi

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwakatiye Emmanuel Uwiringiyimana imyaka 4 y’igifungo n’ihazabu ya Frw 750,000 akazanatanga indishyi ya miliyoni 26Frw, uyu yahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi atekeye imitwe abacuruzi bo mu Turere dutandukanye bamuha Miliyoni 27Frw ababeshya ko azabaha imyaka.

Isomwa ry’urubanza ryagombaga gutangira saa saba rikaba ryaratangiye saa munani ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020 ku mpamvu z’uko Umucamanza yari afite akazi kenshi.

Isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’abarenga babiri gusa uregwa ari we Emmanuel Uwiringiyimana w’imyaka 31 uvuka mu kagali ka Katarara mu Murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza we n’abamwunganira ntibari bahari.

Umucamanza ari kumwe n’Umwanditsi w’urukiko yatangiye asobanura icyaha cy’ubuhemu Emmanuel Uwiringiyimana yakoze, aho ngo yakaga abacuruzi amafaranga ngo ajye kubarangurira imyaka bacuruze, bakayamuha ariko ntiyayabaha ntiyanabaha imyaka yabizeje.

Uregwa yireguye ahakana icyaha cy’ubuhemu ashinjwa aho yemera ko yahawe amafaranga na we, agaha abari bamutumye imyaka yabo.

Umwunganizi we yari yasabye ko uwo yunganira arekurwa kuko nta cyaha yakoze.

Urukiko rwavuze ko imvugo y’uregwa ko yahaye imyaka abacuruzi bityo ntacyo akwiye kubazwa, ko uregwa nta bimenyetso afite.

Mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Emmanuel Uwiringiyimana uregwa gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni imwe.

Umucamanza yisunze ingingo z’amategeko yategetse ko Uwiringiyimana Emmanuel afungwa imyaka 4 agatanga n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750, igifungo kigatangira taliki ya 17 Werurwe 2020 akazanatanga indishyi z’amafaranga arenga miliyoni 26 no gutanga amafaranga y’igarama y’urubanza kuri buri wese wamureze.

Ni icyemezo gishobora kujuririrwa bitarenze iminsi 30.

Iburanisha rigisoza abareze batangaje ko banyuzwe n’isomwa ry’urubanza. Uwitwa Ephron Twagiramungu ati “Dufite ubutabera bwiza niyo mpamvu duhawe ubutabera bukwiye.”

Nzeyimana Sixbert na we yagize ati “Igihano akwiye nikiriya yari yaraduhemukiye n’uwatekerezaga guhemuka abonereho.”

YAMUKUBISE UMUGERI AHITA AMWICIRA UMWANA MU NDA || BIRAGUSABA KWIHANGANA KUKO NATWE BYATURENZE.

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo