Nyanza: Umwana w’imyaka 18 akurikiranweho kwica Se amukubise umuhini

Uyu mwana wishe umubyeyi we, ni umukobwa witwa Uwimbabazi Médiatrice w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Amakuru ava muri aka karere ni ay’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi uyu mukobwa rumukurikiranyeho kwica Se amukubise umuhini mu mutwe.

Amakuru avuga ko ngo uwo musaza wishwe yari afite imyaka 56 y’amavuko ngo akaba yabanaga n’uyu mwana we mu nzu mu Mudugudu wa Gakenyeri B mu Kagari ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, witwa Bizimana Egide, ni we wahamije aya makuru y’iri tabwa muri yombi ry’uyu mwana ukurikiranweho kwica umubyeyi we, aho ngo byose byavuye ku ntonganya cyangwa amakimbirane bagiranye byose bitwe n’inzoga bari banyweye bagasinda.

Yagize ati “Abo bombi bari basinze bageze mu rugo bararwana, ni bwo umukobwa yamukubise umuhini mu mutwe aramukomeretsa ajyanywa ku bitaro by’Akarere ka Nyanza, basanga ameze nabi, bahita bamwohereza kuri CHUB. Byabaye ejo ariko uwo mugabo yapfuye uyu munsi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko akimara gukubita Se, yahise atabwa muri yombi na RIB, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu rwanda mu ngingo ya 157 igika cya mbere y’itegeko ngenga nº 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko
ahana, ari nayo ngingo ihana iki cyaha cyo kuwica umuntu utabigambiriye bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo