Nyanza: Umusore uregwa gutekera umutwe abacuruzi yasabiwe gufungwa itanu

Mu mpera z’iki Cyumweru gishize ubwo ku Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi urubanza ruregwamo uwitwa Emmanuel Uwiringiyimana bivugwa ko yatekeye umutwe abacuruzi bakamuha miliyoni 27Frw, uru rubanza rwaranzwe n’impaka nyinshi z’abunganira uregwa ndetse n’abaregera indishyi.

Uwiringiyimana Emmanuel yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 15/03/2020. Yafatiwe mu Mujyi wa Kigali aho yari ku Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka yagiye gushaka Passort ashaka kujya muri Kenya, bikekwa ko yari agiye gutoroka. Agifatwa yahise ajyanwa i Nyanza aho yakoreye icyo cyaha.

Tariki ya 05 Gicurasi 2020 bwa mbere yaburanye ifunga n’ifungurwa aho Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho icyaha cy’Ubuhemu, Umucamanza yategetse ko afungwa muri gereza ya Huye iminsi 30 kugira ngo azaburanishwe mu mizi.

Uwiringiyimana Emmanuel yahise ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, umucamanza waho agumishaho icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana.

Uyu musore wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo ku wa 18/02/2020 bivugwa ko yatekeye umutwe abacuruzi bo mu Turere twa Nyanza, Huye, Ruhango, Bugesera na Rubavu abaka amafranga.

Ngo yabijeje kubazanira imyaka yo gucuruza, bohereza inoti nyuma barategereza amaso ahera mu kirere.

Bavuga ko bamuhaye asaga miliyoni 27Frw aho yari yabijeje kubazanira imyaka irimo ibishyimbo, umuceri, ndetse n’ibigori.

Ku itariki ya 01 Ukwakira 2020 Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza nibwo hatangiye kuburanishwa mu mizi uru rubanza Ubushinjacya bumuregamo icyaha cy’Ubuhemu.

Inteko y’Umucamanza n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba cy’Urukiko saa sita n’igice mu gihe urubanza byari biteganijwe ko ruburanishwa saa mbiri za mu gitondo.

Umucamanza yahise asaba Abanyamakuru ko ntawemerewe gufata amajwi cyangwa amashusho, ko ubirengaho amufunga. Asaba Abanyamakuru kubanza kumwereka amakarita y’akazi bakanayereka Ubushinjacyaha.

Yavuze ko we imanza aburanisha ari uko abikora, nyuma yahise aha ijambo Ubushinjacyaha ngo busobanure uko Uwiringiyimana Emmanuel yakoze ibyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Uwiringiyimana Emmanuel yakoze icyaha cy’Ubuhemu.

Bwagiye buvuga umuntu ku wundi uko Uwiringiyimana Emmanuel yagiye amwaka amafaranga aho yabaga yamwijeje ko amuha imyaka, kandi ngo yabwiraga uwo yagombaga guha imyaka ko natayitwara asanga abandi bayijyanye.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko yabijeje imyaka ariko ntibayibone. Bwavuze ko uwitwa Nzaramyimana Sixbert wo mu Karere ka Nyanza yamuhaye miliyoni 6.5Frw yamwijeje kumuha Toni y’ibishyimbo n’ibigori ariko ntiyabimuha.

Sixbert Nzaramyimana ngo yamuhaye izo miliyoni abinyujije kuri Banki y’Abaturage ya Nyanza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwitwa Ephron Twagiramungu wo mu Karere ka Nyanza na we yamuhaye asaga miliyoni 5.19Frw na we yamwijeje kumuha imyaka ariko ntiyayimuha.

Seraphine Dusabe wo mu Karere ka Ruhango na we ngo yahaye Uwiringiyimana Emmanuel agera kuri miliyoni 3.37Frw yamwijeje kumuha Toni y’ibishyimbo n’ibigori ariko ntiyabimuha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Uwiringiyimana Emmanuel amaze gufata amafaranga y’abacuruzi yahise atoroka afatirwa ku Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka aho yashakaga ibyangombwa by’inzira akajya muri Kenya.

Yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuko ngo yari yamaze gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi.

Ubushinjacyaha buti “Mumutabarize icyo yahungaga noneho.”

Ubushinjacyaha bwahise bubwira Urukiko ko busabira Uwiringiyimana gufungwa imyaka 5, no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umucamanza yahise aha umwanya ubunganira abaregera indishyi muri uru rubanza.

Me Nsabimana Cyprien wunganira abacuruzi batatu mu bagera ku 8 baregera indishyi, yasabye Urukiko ko mu gihe icyaha cy’ubuhemu cyaba gihamye Uwiringiyimana Emmauel urukiko rwazategeka ko aha indishyi z’akababaro abo yunganira zingana Frw 26,252,010Frw.

Uyu munyamategeko yabwiye Urukiko ko izi ndishyi asaba harimo n’igihembo cya Avoka kuko aba bacuruzi uregwa yabatwaye asaga Frw 15,390,470.

Umucamanza yahise aha ijambo Uwiringiyimana Emmanuel ngo avuge ku bihano asabiwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’indishyi zatswe n’abatanze ikirego.

Uwiringiyimana yemeye ko yahawe amafaranga ariko avuga ko n’imyaka yabemereye yayibahaye. Yasabye Urukiko kumurenganura rukamurekura kuko ngo nta we abereyemo ideni muri aba bacuruzi.

Ubushinjacyaha bwashatse guca mu ijambo uregwa bushaka guhinyuza ibyo yavugaga imbere y’Umucamanza, uyoboye inteko ati “Mushinjacyaha ko uri kutuvangira, reka abanze yiregure uravuga nyuma nawe.”

Urubanza rwaranzwe n’impaka nyinshi yagati y’abunganira abaregera indishyi ndetse n’abunganira uregwa, mu cyumba cy’Urukiko hari harimo abacuruzi bambuwe amafaranga yabo, ariko Umucamanza ntiyakunze ko hagira amafoto afatwa cyangwa amashusho kubera impamvu yise ko ‘Perezida w’urukiko nta burenganzira yamuhaye ngo bikorwe’.

Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira iburanisha, avuga ko azasoma umwanzuro ku wa 23 Ukwakira 2020 saa saba z’igicamunsi.


Uwiringiyimana Emmanuel uregwa gutekera umutwe abacuruzi bakamuha miliyoni 27Frw


Uyu musore yaburaniye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana i Nyanza

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho, ubu iyobowe n’umugore Mbere yuko haboneka uyiyobora mu nzibacyuho, byinshi wabimenyaho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo