Nyanza: Umusore akurikiranweho kwica se amukubise agafuni

Umusore wo mu Murenge wa Kigoma mu Karereka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwica se witwa Rurangwa Alexandre, amukubise agafuni mu mutwe.

Bivugwa ko Rurangwa Alexandre w’imyaka 60 y’amavuko yarwanye n’umugore we witwa Mukayezu Immaculée noneho umuhungu wabo atabarana agafuni agakubita se mu mutwe.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Nyakanga 2020; uwo musaza ahita ajyanwa kwa muganga ariko apfira mu nzira bataramugezayo.

Amakuru aturuka muri uwo Murenge avuga ko uwo muryango wari umaze igihe kirekire mu makimbirane ashingiye ku businzi n’ubushoreke, kuko umugore n’umugabo bari basigaye basasa ukubiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Mukantaganzwa Brigite, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo muryango wari umaze igihe kinini ubana mu makimbirane kandi bagerageje kubunga birananirana, ku buryo mu minsi iri imbere bateguraga guhuza abagize umuryango bose bakaganira ku kibazo gihari.

Ati “Hari hashize nk’ukwezi mbimenye ko bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo, umugabo twaraganiriye ambwira ko bamaze imyaka 12 afitanye amakimbirane n’umugore we. Nari nabasabye ko bahuza abana babo bose tukaganira ku kibazo gihari tukagishakira umuti urambye, ariko bamwishe bitaraba.”

Mukantaganzwa avuga ko yabajije n’abaturanyi b’uwo muryango bamubwira ko uwo musaza ari we nyirabayazana w’amakimbirane yarangwaga mu rugo rwe kubera ubusinzi, ubushoreke no gusesagura umutungo, bigera n’aho we n’umugore we batandukana ku buriri buri wese asasa ubwe.

Yasabye abantu by’umwihariko abashakanye kwirinda amakimbirane kuko nta cyiza cyayo. Yasabye abashakanye ko aho kugira ngo bicane bakwiye kwegera ubuyobozi bukabagira inama, byaba ngombwa bakanatandukana ku neza.

Uwo musore ukurikiranyweho icyaha cyo kwica se afunganwe na nyina kuri Sitasiyo ya RIB mu Ruhango, naho nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Kane.

Nyakwigendera asize abana umunani yabyaranye n’umugore we Mukayezu Immaculée.

Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo