Nyanza: Umurambo w’umukecuru bawusanze mu murima w’ibishyimbo

Umukecuru witwa Mukandinda Speciose w’imyaka 66 y’amavuko yasanzwe mu murima we yapfuye mu mudugudu wa Kadusenyi mu Kagali ka Mubuga, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Amakuru y’urupfu rutunguranye rw’umukecuru yamenyekanye kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020 ahagana saa yine za mugitondo.

Abaturage bamusanze mu murima we w’ibishyimbo yapfuye, yari yagiye gusarura imyaka shyimbo).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Rwabicuma, Ngirinama David yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru abaturage batabaje ubuyobozi bavuga ko hari umukecuru basanze yapfuye.

Ngirinama avuga ko kugeza ubu bataramenya icyo nyakwigendera yazize, ariko hakekwa ko ari uburwayi.

Abaturage bababwiye ko yari asanganywe uburwayi bw’isereri amaranye iminsi, bagakeka ko bushobora kuba bwaturutseho urwo rupfu kuko, nta muntu ukekwa bari bafitanye ikibazo.

Inzego z’umutekano zirimo Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza zahise zimenyeshwa amakuru nyuma umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

Umudepite yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina ’byihuse’, uyu Rusesabagina kandi yareze mu nkiko zo muri Amerika abarimo umuvugabutumwa wamushutse akisanga i Kigali, GainJet Aviation n’u Rwanda gufatanya ’kumushimuta’, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo