Nyanza: Umujyi uri kurimbishwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda.

Mu mujyi wa Nyanza, hari guterwa amarangi agaragaza imitako gakondo yifashishwaga n’Abanyarwanda mu myaka yo hambere.

Ni igikorwa abakorera mu Mujyi wa Nyanza n’abahatuye bishimira bakavuga ko bacyitezeho impinduka nziza.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko, kuva hambere Abanyarwanda bagiraga amoko menshi y’imitako, yashyirwaga ahantu bitewe n’impamvu runaka kandi ifite igisobanuro.

Ni muri urwo rwego gusukura Umujyi wa Nyanza; biri gushyirwa mu bikorwa bijyanye n’icyo cyereceyezo aho gusiga amarangi, ndetse no gutaka inzu bikorwa mu buryo Abanyarwanda babikoragamo hambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko gutaka umujyi no kuwurimbisha bya Kinyarwanda ari ugushyigikira ko Nyanza ari igicumbi cy’umuco nk’uko byahoze.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Nyanza n’abahakorera bavuga ko gahunda yo gutaka umujyi wabo bayishimiye kuko izatuma Nyanza igira umwihariko kandi igasurwa n’abantu benshi.

Tariki ya 14 Mutarama 2020 mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bufite insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire u Rwanda rutoshye, rukeye kandi rufite umutekano”.

Akarere ka Nyanza kabumbatiye amateka menshi yiganjemo ayo hambere kuko Nyanza yabaye Umurwa Mukuru w’Ubwami kuva mu 1899 kugeza mu mu 1962.
Bimwe mu biranga amateka bihaboneka harimo ingoro y’Abami yo mu Rukari, Ingoro y’Umurage wo Kwigira, Umusezero w’Abami, Ibigabiro, Inzira Gakondo z’Ubukerarugendo; n’ibindi.






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo