Nyanza: Umugabo yagonze umwana we na FUSO atabigambiriye ahita apfa

Mu Mudugudu wa Rukali mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza umugabo yagonze umwana we n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO asubira inyuma, ahita apfa. Ababibonye bavuga ko atari abigambiriye.

Uyu mugabo mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020, amakuru avuga ko umwana we w’umwaka umwe n’igice yakurikiye imodoka ya Se isohotse mu gipangu, isubiye inyuma iramukandagira ahita apfa.

Umuturanyi w’uyu muryango avuga ko uri mu batabaye mbere yumvise nyiri imodoka atabaza.

Ati “Numvise Uzziel atabaje nza niruka nsanga umwana yanegekaye mpita muterura, na bo bihutira kumujyana kwa muganga ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, BIZIMANA Egide avuga ko amakuru yayamenye.

Ati “Uzziel yasohotse iwe mu rugo mu mudoka, umwana we muto aramukurikira asubiye inyuma aramugonga atabizi bamujyana kwa muganga, agezeyo arapfa.”

Police ntacyo iratangaza kuri aya makuru.

Hari Umunyamategeko wabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko impanuka nk’iriya ifatwa nk’indi yose yo mu muhanda.

Ati “Bifatwa nk’aho ari impanuka yo mu muhanda, iyo ari impanuka y’ikinyabiziga aho byabera hose birakurikiranwa, byitwa ubwicanyi butagambiriwe.”

Iyo ngo bigenze kuriya, nyiri urugo ahamagara Polisi amenyesha ibyabaye, igasaba ko iza gukora iperereza.

Uyu umwana yari we muto mu bana batatu ba ruriya rugo.

Mu mpanuka zikunze guhitana ubuzima bw’abana bato, harimo kotswa n’ibintu bishyushye, gukora mu nsinga z’amashanyarazi, guhanuka hejuru y’ibintu, kwikingirana ahantu hatari umwuka uhagije, ndetse harimo no kuba bagongwa n’ababyeyi babo batabishaka nkuko byagenze kuri uyu mugabo.

Abafite abana bato basabwa kwitwararika no kumenya igihe cyose aho bari gukinira.


Umugabo yagonze umwana we n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO

’Sankara’ yavuze ko FLN yafashijwe na Perezida wa Zambia, abajura bibye kwa Depite Frank Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa, abakekwaho kwica umwana bafashwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo