Nyanza: Umugabo bivugwa ko ari umusirikare yatemewe mu rugo rw’abandi yagiye gusambana

Mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umugabo bivugwa ko ari umusirikari watemewe mu rugo rw’abandi ashinjwa kujya gusambanya umugore w’undi mugabo.

Mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira ku wa 20 Mmutarama 2020 nibwo umugabo witwa Nsanzumukiza Hashim yasanze mugenzi we bivugwa ko ari umusirikare ari kumwe n’umugore we, afata umuhoro aramutema.

Umugore wari winjije undi mugabo yitwa Mukanyandwi Bonifirida. Yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko Hashim atari akimuhahira ndetse ko bari baratandukanye avuga ko yatunguwe n’ibyo yakoreye umugabo yari yinjije.

Yagize ati “Uwo mugabo niwe wanteye iyi nda ntwite yari yaje ngo tubiganireho uko bizagenda kuko afite undi mugore. Twari mu nzu turi kumwe n’aba bana. Twumva (Hassan) akubise urugi yinjirana umuhoro atema uwo mugabo twari kumwe.

Bonifirida avuga ko uwo mugabo yari yinjije yatemwe mu maso, ku kaboko, ku kaguru, no mu gatuza. Ibi ngo bikimara kuba bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi gusa we yarekuwe mu gitondo.

Nsanzumukiza ukekwaho gutema umugabo wari wamwinjiriye mu rugo afite abagore babiri kuko afite umugore basezeranye imbere y’ amategeko bamaze imyaka 7 batabana akagira n’ umugore wa kabiri baba mu mujyi wa Nyanza ari nawe wari winjije undi mugabo.

Nsanzumukiza usanzwe akora akazi k’ubufundi na Bonifirida ucuruza avoka mu mujyi wa Nyanza babanaga nk’umugore n’umugabo gusa ntabwo basezeranye imbere y’amategeko kuko Hashim afite undi mugore basezeranye imbere y’ amategeko batigeze bahabwa gatanya.

Nkuko mukeba wa Bonifirida yabitangarije UKWEZI, ngo Bonifirida niwe nyirabayazana w’ibyabaye byose kuko ngo iyo atinjiza mu rugo uwo mwinjira ntabwo iki kibazo kiba cyabaye, gusa yemeza ko nubwo we na Hashim batari babanye neza azamugemurira muri gereza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Ngaho nawe ribagire urebe uburyo uburwayi bw’uyu mwana bukomeye, akaneye ubufasha bwihuse kuko igice cyo hasi cye kiri kubora:

rwataye muri yombi, Nsanzumukiza Hashim,kugira ngo akurikiranyweho iki cyaha cyo gutema umugabo mugenzi we yari asanze amusambanyiriza umugore.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo