Close MORE NEWS Nyanza: Umugabo arashinjwa kwica mugenzi we bapfuye 500 Frw UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 5-01-2021 saa 07:25' whatsapp Facebook Umugabo w’imyaka 49 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica mugenzi we babanaga mu nzu akamuta mu cyobo bapfuye amafaranga 500 Frw. Uwo mugabo akekwaho kwica Iyibishaka Jean Marie w’imyaka 39 mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020, babanaga mu nzu iri mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma, bakora akazi k’ubufundi. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu gihe hari hatangiye iperereza kuri urwo rupfu, kuri uyu wa Mbere uwo mugabo yahise ajya kwirega avuga ko ari we wishe mugenzi we. Ati “Ni we wishyikirije RIB nyuma y’uko abaturage bamusanze mu ishyamba bakamubaza ibyo arimo. Yemera ko ari we wamwishe bapfuye amafaranga 500 Frw.” Yavuze ko amakuru y’ibanze bamaze kubona avuga ko uwo mugabo yishe mugenzi we bapfuye 500 Frw amujugunya mu cyobo cyahoze ari umusarani. Ukekwaho kwica mugenzi we akomoka mu Karere ka Nyamagabe akaba afite abana bane, ariko ngo yari yarabatanye na nyina ubabyara ajya kwishakira akazi. Nyakwigendera we akomoka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, nta mugore yagiraga. Dr Murangira yavuze ko kugeza ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi mu gihe hakomeje iperereza ku cyaha yakoze no gukorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha. Umurambo wa nyakwigendera wamaze kuvanwa mu cyobo wari wajugunywemo kugira ngo ukorerwe isuzuma. Yasabye abaturage guharanira kubana neza birinda amakimbirane kuko ari mabi kandi akunze kubyara ibyaha. Amategeko ateganya ko uwo mugabo aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. Inzobere za UN ngo zabonye ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi muri RDC! Yandikiye Kagame atabariza abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza kugeza ubu bakicaye mu rugo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Nyanza: Umugabo arashinjwa kwica mugenzi we bapfuye 500 Frw UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 5-01-2021 saa 07:25' whatsapp Facebook Umugabo w’imyaka 49 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica mugenzi we babanaga mu nzu akamuta mu cyobo bapfuye amafaranga 500 Frw. Uwo mugabo akekwaho kwica Iyibishaka Jean Marie w’imyaka 39 mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020, babanaga mu nzu iri mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma, bakora akazi k’ubufundi. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu gihe hari hatangiye iperereza kuri urwo rupfu, kuri uyu wa Mbere uwo mugabo yahise ajya kwirega avuga ko ari we wishe mugenzi we. Ati “Ni we wishyikirije RIB nyuma y’uko abaturage bamusanze mu ishyamba bakamubaza ibyo arimo. Yemera ko ari we wamwishe bapfuye amafaranga 500 Frw.” Yavuze ko amakuru y’ibanze bamaze kubona avuga ko uwo mugabo yishe mugenzi we bapfuye 500 Frw amujugunya mu cyobo cyahoze ari umusarani. Ukekwaho kwica mugenzi we akomoka mu Karere ka Nyamagabe akaba afite abana bane, ariko ngo yari yarabatanye na nyina ubabyara ajya kwishakira akazi. Nyakwigendera we akomoka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, nta mugore yagiraga. Dr Murangira yavuze ko kugeza ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi mu gihe hakomeje iperereza ku cyaha yakoze no gukorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha. Umurambo wa nyakwigendera wamaze kuvanwa mu cyobo wari wajugunywemo kugira ngo ukorerwe isuzuma. Yasabye abaturage guharanira kubana neza birinda amakimbirane kuko ari mabi kandi akunze kubyara ibyaha. Amategeko ateganya ko uwo mugabo aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. Inzobere za UN ngo zabonye ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi muri RDC! Yandikiye Kagame atabariza abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza kugeza ubu bakicaye mu rugo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi