Nyanza: Umucuruzi yafatiwe mu cyuho atanga ruswa ya 5000Frw

Umucuruzi w’akabari wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi kuri uyu wa 23 Nzeli 2020 nyuma yo mu cyuho aha DASSO ruswa y’amafaranga ibihumbi 5.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Busasamana, Nsanzineza Gaheta yamenyesheje ubuyobozi ko umugabo witwa Pascal Hakizimana agiye kumuha ruswa.

Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bagiye mu ‘Kingdom Village Motel’ iherereye mu Murenge wa Busasamana Akagari ka Gahondo, umudugudu wa Bigega basanga Hakizimana ari guha Nsanzineza ibihumbi 5 ngo afungure akabari ke kafunzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yatangarije Umubavu ko DASSO yari yagiye kugenzura amarondo mu Kagari ka Kibinja, agezeyo asanga Hakizimana ari gupima inzoga kandi binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abari bagiye kugenzura irondo basize bafungiye uyu mucuruzi wari umaze gufatwa inshuro ya kabiri yarenze kumabwiriza yo kwirinda covid-19, basiga basohoye abantu mu kabari bamutegeka ko agomba kujya kwishyura amande.

Uyu mugabo aho kwishyura amande yahamagaye DASSO amutereta ko yakwakira ruswa y’ibihumbi 5.

Bizimana asaba abaturage kubahiriza gahunda zo kwirinda covid-19, ati “Ntawe ugomba kugendera ku nyungu ze ngo akore ibikorwa binyuranyije n’ayo mabwiriza”

Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ruswa n’ibisa nayo byose, niyo mpamvu ari utanga, ari uwakira ruswa bombi bagomba gukurikiranwa.

Bizimana ati “Turasaba abaturage kwirinda ruswa kuko ibangamira ibikorwa bitandukanye byo mu gihugu, ibangamira iterambere ry’igihugu kandi igatuma hari ibikorwa bibi bitagaragara”.

Itego ryo kurwanya ruswa mu Rwanda rivuga ko hatabaho iryozwa cyaha cya ruswa ku muntu watanze amakuru ya ruswa ari gusabwa cyangwa agiye guhabwa.

Ashima DASSO Nsanzineza akavuga ko igikorwa yakoze ari kiza ati “Twamushimiye kuko usanga hari abandi bahabwa ruswa bakemera kuyirya kandi bashinzwe kuyirwanya”.

Nyuma yo guterwa impanuka n’imodoka za Perezida, inzara igiye kubatsinda mu nzu, ngo hari n’igihe baburara babuze icyo guteka:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo