Nyanza-Rwabicuma: Barataka isoko ry’ibitoki beza

Abavuga ibi, ni bamwe mu bahinzi b’urutoki mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Rungu.

Bavuga ko ngo bashishikarijwe guhinga urutoki mu buryo bugezweho, ariko ngo kuri ubu bafite imbogamizi yo kuba batabona isoko ry’ibitoki barwezamo.

Umwe yagize ati:” Umva mwana wa! Twebwe inaha urabona ko duhinga ku bwinshi urutoki, ariko nti dufite aho tubigurishiriza. Twasabye kenshi ubuyobozi ko bwadufasha gushaka isoko, ariko twarahebye.”

Uyu kimwe na bagenzi be bavuga ngo n’ugerageje kwiyengera urwagwa rwo kwinywera ku bw’amaburakindi, ahanirwa kwenga inzoga z’inkorano zitemewe.
Kuri iki kibazo umuyobozi wa karere ka Nyanza Ntanzinda Erasme, yavuze ko iki kibazo bakizi.

Ngo ku ruhande rw’akarere bari bagerageje gushaka umushoramari uhashyira uruganda ruzajya rutunganya umusaruro uturuka ku rutoki, ariko nabo bahura n’imbogamizi zo kuba muri kariya gace hataragera umuriro w’amashanyarazi ariko ngo bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu mu Rwanda REG, hari biri hafi gukemuka.

Ati:” Babitugejejeho, kandi dufatanyije na REG, turi kureba uko twagezayo umuriro w’amashanyarazi, ku buryo umushoramari yahashyira uruganda rutunganya umusaruro w’urutoki.”

Akomeza avuga ko abaturage bawkiye kwihangana, kuko iki ari ikibazo ikibazo kigiye gukemurwa mu maguru mashya.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda igaragaza ko 23% by’ubutaka buhingwa mu Rwanda buhingwaho urutoki. Ku bw’ibyo abahinzi b’urutoki bakaba bifuza ko, hashyirwaho uburyo buhamye bwo gutunganya umusaruro ukomoka ku rutoki, hakanashakwa uburyo bw’ikoranabunga bwakoreshwa mu guhunika umusaruro ukomoka ku rutoki.

Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo